Basketball: REG na Patriots mu makipe agiye guhatanira Igikombe cy’Intwari
Amakipe 11 ni yo yamaza kwiyandikisha guhatana mu irushanwa ryo kwizihiza umunsi mukuru w’intwari z’igihugu rizatangira tariki ya 25 Mutarama rigasozwa tariki ya 1 Gashyantare uyu mwaka.
Aya makipe 11 arimo amakipe arindwi y’abagabo yashyizwe mu matsinda abiri n’amakipe ane y’abagore yashyizwe mu itsinda rimwe.
Mu bagabo harimo amakipe abiri amaze iminsi ahanganye muri basketball y’u Rwanda ariyo REG na Patriots.
Aya makipe niyo yahuriye ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa umwaka ushize akaba ,akaba ari nayi afite amahirwe menshi yo guhurira ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa umwaka ushize REG igatwara igikombe itsinze Patriots amanota 54 kuri 51.
Uretse aya makipe abiri kandi,hari Espoir BBC,APR BBC, RP-IPRC HUYE BBC, UGB na 30 PLUS.Aya makipe akaba yashyizwe mu matsinda abiri aho agomba gukina imikino y’amajonjora hanyuma amakipe arangije ari ku myanya ibiri ya mbere agahurira ku mukino wa nyuma.
Naho mu bagore irushanwa rizitabirwa n’amakipe ane ari mu itsinda rimwe ariyo RP-IPRC HUYE BBC, APR BBC (W), THE HOOPS BBC na UBUMWE BBC.Muri iri tsinda amakipe yose azahura buri imwe imwe hanyuma ifite amanota menshi itware igikombe.
Gahunda y’imikino:
Ku wa gatandatu tariki ya 26/01/2019
13:00 APR BBC vs 30 PLUS BBC
13:00 THE HOOPS BBC vs APR BBC (w)
15:00 REG BBC vs RP- IPRC HUYE
15:00 UBUMWE BBC vs RP- IPRC HUYE (w)
17:00 UGB vs PATRIOTS BBC
Ku cyumweru tariki ya 27/01/2019
09:00 RP- IPRC HUYE vs ESPOIR BBC
11:00 RP- IPRC HUYE (w) vs THE HOOPS BBC
13:00 APR BBC vs UGB
15:00 APR BBC (w) vs UBUMWE BBC
15:00 PATRIOTS BBC vs 30 PLUS BBC
Ku wa kane tariki ya 31/01/2019
18:00 ESPOIR BBC vs REG BBC
20:00 PATRIOTS BBC vs APR BBC
Ku wa gatanu tariki ya 01/02/2019
11:00 THE HOOPS BBC vs UBUMWE BBC
13:00 30 PLUS BBC vs UGB
Ku wa gatandatu tariki ya 02/02/2019
18:00 RP- IPRC HUYE (w) vs APR BBC (w)
Ku cyumweru tariki ya 02/02/2019
Hazakinwa umukino wa nyuma mu bagabo uzahuza ikipe ya mbere mu itsinda rya mbere n’iya mbere mu itsinda rya kabiri
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|