Basketball: Ikipe y’u Rwanda itsinzwe na Misiri
Ikipe y’igihugu y’ u Rwanda ya Basketball yongeye gutsindwa ku mukino wa kabiri na Misiri amanota 101 kuri 45.
Mu irushanwa ry’Afurika ry’abatarengeje imyaka 16 (FIBA U16 African Championship 2017), ikipe y’u Rwanda yabuze amahirwe yo gutsinda umukino wo kuri uyu wa 14 Nyakanga 2017.
Ikipe y’u Rwanda n’ubundi yari yatsinzwe umukino ubanza mu Birwa bya Maurice aho irushanwa riri kubera, ikipe ya Algeriya yari yayitsinze amanota 61 kuri 39.
Mu mukino wahuje u Rwanda na Misiri,warinze urangira Misiri irusha u Rwanda muri buri gace dore ko akambere Misiri yatsinze amanota 31-9.
Agace ka kabiri Misri yatsinze 20-15,aka gatatu 25-6 naho aka nyuma itsinda amanota 25 kuri 15 umukino urangira ari 101 kuri 45.
Biteganijwe ko kuri uyu wa gatandatu, u Rwanda ruzakina umukino wa nyuma na Madagascar nayo yanyagiwe na Misiri mu mukino ubanza, u Rwanda niruwutsindwa ruzarangiza ku mwanya wa nyuma muri iri tsinda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|