Basketball: Ikipe y’u Rwanda itsinzwe na Misiri

Ikipe y’igihugu y’ u Rwanda ya Basketball yongeye gutsindwa ku mukino wa kabiri na Misiri amanota 101 kuri 45.

Ikipe y' u Rwanda (Abambaye ubururu) bamaze gutsindwa imikino ibiri
Ikipe y’ u Rwanda (Abambaye ubururu) bamaze gutsindwa imikino ibiri

Mu irushanwa ry’Afurika ry’abatarengeje imyaka 16 (FIBA U16 African Championship 2017), ikipe y’u Rwanda yabuze amahirwe yo gutsinda umukino wo kuri uyu wa 14 Nyakanga 2017.

Ikipe y’u Rwanda n’ubundi yari yatsinzwe umukino ubanza mu Birwa bya Maurice aho irushanwa riri kubera, ikipe ya Algeriya yari yayitsinze amanota 61 kuri 39.

Mu mukino wahuje u Rwanda na Misiri,warinze urangira Misiri irusha u Rwanda muri buri gace dore ko akambere Misiri yatsinze amanota 31-9.

Agace ka kabiri Misri yatsinze 20-15,aka gatatu 25-6 naho aka nyuma itsinda amanota 25 kuri 15 umukino urangira ari 101 kuri 45.

Biteganijwe ko kuri uyu wa gatandatu, u Rwanda ruzakina umukino wa nyuma na Madagascar nayo yanyagiwe na Misiri mu mukino ubanza, u Rwanda niruwutsindwa ruzarangiza ku mwanya wa nyuma muri iri tsinda.

Nibatsindwa umukino wa nyuma bazahita baba aba nyuma
Nibatsindwa umukino wa nyuma bazahita baba aba nyuma
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka