FIBA U18: u Rwanda na Gabon mu mukino ufungura irushanwa

Muri Tombola yabereye muri Marriott Hotel kuri uyu wa Kane, amakipe 12 yagabanijwe mu matsinda abiri, aho uRwanda ruyoboye itsinda rya mbere rutangira ruhura na Gabon kuri uyu wa Gatanu muri Petit Stade Amahoro.

Mu muhango witabiriwe n’abana ba Perezida Kagame barimo Ange Kagame, Ian Kagame ndetse na Brian Kagame, ibihugu 12 byabonye itike yo gukina igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 kizabera mu Rwanda, byagabanijwe mu matsinda 2 aho buri tsinda rigizwe n’amakipe 6, irya mbere rikayoborwa n’u Rwanda mu gihe Egypt iyoboye urya kabiri.

Ange Kagame usanzwe ari n'umufana wa Basketball yari yitabiriye uyu muhango
Ange Kagame usanzwe ari n’umufana wa Basketball yari yitabiriye uyu muhango
Ange Kagame na Hadi Janvier, umukinnyi w'umukino w'amagare mu muhango wo gutombora
Ange Kagame na Hadi Janvier, umukinnyi w’umukino w’amagare mu muhango wo gutombora

Uko amakipe yabanyijwe mu matsinda

Itsinda A: Rwanda, Zimbabwe, Gabon, Algeria, Mali, Cote d’Ivoire

Itsinda B: Egypt, Tunisia, Benin, Angola, DR Congo, Uganda

Abana ba Perezida Kagame nabo bari bitabiriye uyu muhango
Abana ba Perezida Kagame nabo bari bitabiriye uyu muhango
Abari bahagarariye Algeria muri Tombola
Abari bahagarariye Algeria muri Tombola

Iyi mikino izajya ibera kuri Petit Stade Amahoro kuva Saa ine z’amanywa kugeza saa ine z’ijoro, ikazatangira kuri uyu wa Gatanu taliki ya 22 Nyakanga 2016, kugera taliki ya 31 Nyakanga 2016.

Gahunda y’umunsi wa mbere

11h00: DR Congo vs Uganda
13h00: Angola vs Tunisia
15h00: Mali vs Cote d’Ivoire
17h00: Ibirori byo gutangiza amarushanwa
18h00: Gabon vs Rwanda
20h00: Algeria vs Zimbabwe

Andi mafoto

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ku bakinyi b’Urwanda ari bo bavandimwe duturanye nipfurije umugisha mw’iri higanwa.Burya nanje nk’umukinyi yazobereye muvya football mbipfurije kuzamukana igikombe kigume mu karere!

MANIRAKIZA Cyprien yanditse ku itariki ya: 22-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka