WDA na FERWABA banogeje itangira rya Academy ya Basket mu Rwanda

Mu kigo cya Musanze Poltytechnic kuri iki cyumweru hasojwe ijonjora ry’ibanze ryo guhitamo abahungu n’abakobwa 30 baziga mu ishuri ryigisha Basketball (Academy) rizaba riherereye muri iri shuri.

Nyuma yo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati ya Ministeri y’uburezi na Ministeri y’umuco na Siporo byabaye taliki 11 Ukuboza 2015, bigashyirwa mu bikorwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi ngiro (WDA) ndetse n’amafederasiyo y’imikino mu Rwanda, kuri ubu abakinnyi 40 barimo abahungu 23 n’abakobwa 17 bakina Basketball basoje igikorwa cyo kujonjora abaziga muri Academy ya Basketball izaba iherereye muri Musanze Polytechnic.

Ubwo WDA na MINISPOC basinyaga amasezerano y'ubufatanye taliki 11 Ukuboza 2015
Ubwo WDA na MINISPOC basinyaga amasezerano y’ubufatanye taliki 11 Ukuboza 2015
Abana baganirizwa nyuma y'imyitozo
Abana baganirizwa nyuma y’imyitozo
Ijonjora ryaberaga muri Musanze Polytechnic
Ijonjora ryaberaga muri Musanze Polytechnic

Ni igikorwa cyahereye mu gihugu hose, maze abatoranijwe bahurizwa i Musanze kuva ku wa Gatandatu taliki 07 Mutarama kugera kuri iki cyumweru taliki 08 Mutarama 2017, kugira ngo hashakwemo abagaragaza impano muri uyu mukino kurusha abandi bazatangira gukurikira amasomo ku mukino wa Basketball kuva taliki 21 Mutarama 2017.

Abakobwa bari 17
Abakobwa bari 17
Ni abana batanga icyizere cy'ejo hazaza
Ni abana batanga icyizere cy’ejo hazaza

Umuyobozi mukuru wa WDA wari witabiriye igikorwa cyo gusoza aya majonjora, Gasana Jerome yatangaje ko kugeza ubu ibikorwa by’ibanze by’amajonjora bisa nk’ibigana ku musozo mu mikino 8 yatoranyijwe, anizeza ko abana bazaba biga iyi mikino itandukanye Atari yo gusa bazatahira, ko ndetse bazanagenerwa n’andi masomo azabafasha mu buzima bwa buri munsi ndetse n’igihe bazaba bahagaritse imikino itandukanye bazaba barahisemo.

Yagize ati “Ni igitekerezo cya Mineduc ifatanyije na Minispoc, noneho WDA ifata iya mbere mu kubiha ishusho yo kwihangira imirimo, bashaka uburyo hakwifashishwa Siporo mu guha agaciro ibikorerwa mu Rwanda, ku buryo abazatorezwa mu bigo byatoranyijwe bazahabwa andi masomo y’ingenzi azabafasha no kuba bakwibeshaho nyuma yo gukina”

"Ni igikorwa cyakagombye kuba cyaratangiye mu mwaka ushize hagati, ariko basanga bidahura n’ingengabihe y’amashuri, ariko ubu taliki 23 Mutarama 2017, hazaba hamaze gutangwa amalisiti ndakuka, ndetse ayo mashuli ya Siporo ahite atangirana n’ingengabihe y’amashuri y’uyu mwaka".

Gasana Jerome uyobora WDA (wambaye umupira w'ubururu), na we yakurikiranye iyi myitozo
Gasana Jerome uyobora WDA (wambaye umupira w’ubururu), na we yakurikiranye iyi myitozo

Yakomeje agira ati "Impamvu byashizwe mu ma IPRC (amashuli), ni ukugira ngo bizorohe kongeramo n’andi masomo azabafasha mu buzima asanzwe atangwa mu bigo bazigamo, ndetse bakazitwara nk’abanyeshuri basanzwe hubahirizwa amategeko asanzwe agenga abandi."

Abana b'abakobwa na bo bagaragaje urwego rwiza muri Basket
Abana b’abakobwa na bo bagaragaje urwego rwiza muri Basket

Ibindi kandi bizashingirwaho mu kwemeza umubare ntakuka w’abaziga muri iri shuli no kuba abana baratsinze ibizamini bisoza icyiciro rusange, ndetse no kuganira n’abayeyi bakamenya uko umwana azaba abayeho ndetse n’aho aziga.

Bazashakirwa n’ubundi bumenyi bushobora guturuka mu mahanga

Nk’uko twakomeje tubitangarizwa n’umuyobozi wa WDA, iyi gahunda mbere na mbere izaba iha agaciro abatoza b’abanyarwanda nabo bafite ubushobozi bwo gutoza ndetse no kwigisha, gusa aho bizaba ngombwa ko hazakenerwa ubwunganizi buturutse mu batangiye ibikorwa nk’ibi mbere y’u Rwanda bizakorwa, mu rwego rwo kwigira ku bamaze gutera imbere mu mikino kurusha u Rwanda

Mutokambali Moise wari ukuriye itsinda ry’abatoza bakoreshaga iri jonjora, yatangaje ko bishimiye uko igikorwa cyagenze, anatangaza ko mu ntangiriro imbogamizi zitabura gusa anavuga ko hazanarebwa niba ibyo umwana yize afite ubushobozi bwo kuba yanabisobanurira abandi

"Ni abana bari ku rwego rushimimishije, ni icyiciro kigoye kuko bishingiye ku cyiciro runaka cy’amashuri, kuko icya mbere ni uko hagombaga kubanza kureba ko umwana yakoze ikizamini gisoza icyiciro rusange, abo twari dufite na bo urwego rwabo rwadushimishije, ikindi cyiza ni uko ari igikorwa cy’igihe kirekire kandi babitangiye bakiri bato" Mutokambari Emmanuel aganira n’itangazamakuru.

Usibye umukino wa Basketball wabimburiye gusoza ijonjora ry’ibanze, hazaba muri rusange hari amashuri ya Siporo 8 azaba ari mu bigo 6 bitandukanye byo mu Rwanda.

Aho Ibikorwa by’ayo mashuri bizashyirwa

1.Umupira w’amaguru: EAV Kabutare (Huye)
2.Volleyball:IPRC East
3.Basketball: Musanze Polytechnic
4.Handball: IPRC West
5.Koga n’imikino ngororamubiri: IPRC South (Huye)
6.Tennis na Cricket: IPRC Kigali (Kicukiro)

Andi mafoto:

Amafoto: Batamuriza Natasha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

muraho neza nibyiza cyane guteza imbere abana bafite impano none ko imusanze abana bahagaritse kwiga niyihe mpamvu byahagaze murakoze

nishimwe innocent yanditse ku itariki ya: 29-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka