WDA na MINISPOC basinye amasezerano yo gushyiraho ibigo byigisha imikino
Minispoc na Mineduc binyuze muri WDA basinye amasezerano y’ubufatanye yo gushyiraho ibigo byigisha imikino mu Rwanda kuva intangiriro za 2016
Mu rwego rwo gukomeza guteza imikino imbere mu Rwanda, ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro (WDA) cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Ministeri y’umuco na Siporo.



Ayo masezerano yasinyiwe mu cyumba cy’inama cya Minispoc,agamije gushyiraho ibigo bizajya bifasha urubyiruko gukomeza gutera imbere mu mikino itandukanye,by’umwihariko abarangije amasomo y’imyaka icyenda y’ibanze (9YBE).


Bimwe mu by’ingenzi bikubiye muri aya masezerano nk’uko twabitangarijwe na Gasana Jerome umuyobozi mukuru wa WDA,yadutangarije ko bazibanda mu guteza imbere impano z’abakiri bato,ndetse no kubafasha kwihangira imirimo mu gihe cy’imyaka itatu bazamara barahurijwe hamwe
"Ni amasezerano yo kwigira hamwe uko twateza imbere siporo mu Rwanda,igice kimwe uguteganyiriza ejo hazaza duhereye ku bakiri bato,ndetse n’abatoza bazafasha aba bana,tugiye gutangirana ni abarangije amasomo imyaka 9 y’ibanze.tukazaba duteganya ko bazavamo abakinnyi bazahagararira igihugu"
Gasana Jerome yagize ati"Tuzafata abo bana tubahurize hamwe mu gihe cy’imyaka itatu muri Siporo zitandukanye,ku buryo bazabona umwanya uhagije, ku buryo izajya gushira hari urwego rwiza bamaze kugeraho ndetse bamaze no kumenyerana"

Yakomeje agira ati"Tuzabafasha kandi ku buryo bazarangiza ayo masomo ya Siporo,bazaba bashobora no kwihangira indi mirimo bashobora gukora.tuzafatanya n’impuguke zitandukanye ku buryo aho yajya hose ku isi yabona umurimo ku buryo bumworoheye" Umuyobozi wa WDA aganira na Kigali Today
Aho Ibikorwa by’ayo mashuri bizashyirwa
1.Umupira w’amaguru: EAV Kabutare (Huye)
2.Volleyball:IPRC East
3.Basketball: Musanze Polytechnic
4.Handball: IPRC West
5.Koga n’imikino ngororamubiri: IPRC South (Huye)
6.Tennis na Cricket: IPRC Kigali (Kicukiro)
Igikorwa cyo kujonjora abazahurizwa hamwe muri ibi bigo bizaba bifasha aba bakinnyi,bizatangira muri uku kwezi kwa 12/2015,ku buryo umwaka utaha wa 2016 uzatangirana no guha amasomo abazaba bashyizwe hamwe,aho mu mwaka wa mbere buri kigo kizatangirana abanyeshuri 30.
Ohereza igitekerezo
|
Bravo kuri MINEDUC&MINISPOC kuko mu minsi iri imbere umuntu azatungwa n’impano ye.murebe no muri boarding schools;naho hariyo talents;ariko mwibuke na ruggby;ntimwamenye ko u Rwanda rwamaze kwemerwa mu rwego rw’isi: world ruggby.
bravo, ibyorwose nibyo ahubwo mudushakire nabandi ark na kamonyi mutwibuke kuko abana bafite talent kbs
Twiteguye kubafasha.Nibyo turimo kurangizamo.
byari byiza iyo bashaka ikigo bose bazajya bigiramo ayo madiscipline yose gsa kgli bayibagiwe kandi ariyo yingenzi iri kwirembo ryisoko
nibyiza pe #ahubwo bashyireho abarimu bashoboye #naho mwebwe mwize physical education turabagira preparateur #ndahari muri football pe#
nibyiza pe #ahubwo bashyireho abarimu bashoboye #naho mwebwe mwize physical education turabagira preparateur #ndahari muri football pe#
Bravo,to Minispo&Mineduc, We Are Ready To Teach These Learners In Schools, Bcs We Have Been Trained In Physical Education And Sport Activies ,it Would Be Better To Insert Athletics,traditional Games,ok Slowby Slow Until Cows Home!
Birakwiye Ko Urwanda Rugira Amaso Nkayo Mubana,abize Ibyo Kwigisha PHYSICAL EDUCATION Mumashuri Turahari,ariko Habuzemo ATHLETICS&TRADITIONAL GAMES,slowbuy Slow Until Cows Home!