Umuryango Giants of Africa urizihiza isabukuru y’imyaka 20
Umuryango witwa Giants of Africa uteza imbere impano z’urubyiruko rwa Afurika binyuze muri Siporo, wateguye ibikorwa bizabera hirya no hino ku isi, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 umaze ubayeho.
Ni umuryango washinzwe na Masai Ujiri, umuyobozi wawo wungirije, akaba na Perezida w’ikipe Toronto Raptors ya Basketball yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri uyu mwaka wa 2023 nibwo uyu muryango wujuje imyaka 20, hakaba hateganyijwemo ibikorwa by’imikino yiganjemo iya Basketball n’ibiganiro bizitabirwa cyane cyane n’urubyiruko.
Umuyobozi wungirije wa Giants of Africa, Masai Ujiri, yavuze ko imyaka 20 uwo muryango umaze ari intambwe ikomeye yo kwishimira, kuko byasabye ubwitange bwa buri wese mu babigizemo uruhare.
Ati “Turacyari mu ntangiriro. Hari ibyo duteganya kongeramo ingufu kugira ngo tugere kuri byinshi. Turizera ko ahazaza ha Giants of Africa ari heza. Tuzakomeza guteza imbere ibikorwa remezo, gufasha urubyiruko rwa Afurika mu kububakira ubushobozi, mu burezi, no mu kubafasha mu gusobanukirwa inshingano z’ubuyobozi kugira ngo bazavemo abayobozi beza.”
Mu myaka 20 umuryango Giants of Africa umaze ubayeho (ni ukuvuga kuva muri 2003), wafashije urubyiruko ibihumbi 40 rwo hirya no hino mu bihugu 17 byo muri Afurika, rubasha kubona ibibuga rukiniraho umukino wa Basketball, ndetse ruhabwa n’ubumenyi kuri uwo mukino.
Ibikorwa by’uyu muryango byibanda cyane cyane ku rubyiruko rudafite ubushobozi nk’impunzi n’abandi batandukanye barimo ibigo byita ku badafite kirengera.
Bamwe mu bafashijwe n’uyu muryango babashije gukomereza amasomo yabo mu bihugu byateye imbere, abanda babasha kubona imirimo myiza bakora nk’abanyamwuga babifitiye ubushobozi n’ubumenyi.
Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 y’uyu muryango, muri Kigali hateguwe iserukiramuco rizaba hagati ya tariki 13-19 Kanama 2023, muri icyo cyumweru hakazabamo imikino n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro n’umuco bizahuza urubyiruko rusaga 250 rwo mu bihugu 16 byo hirya no hino muri Afurika, aho uwo muryango ufite ibikorwa.
Iri serukiramuco rizifashisha umukino wa Basketball nka kimwe mu byafasha urubyiruko rwa Afurika kwiga, kwiyubakamo ubushobozi no gutekereza kugera ku bikorwa binini. Hateganyijwe n’ihuriro rizitabirwa n’urubyiruko rusaga ibihumbi bibiri rizaba ku munsi mpuzamahanga w’urubyiruko ndetse n’igitaramo, byose bikazabera mu nyubako ya BK Arena.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|