Umuraperi J. Cole ari mu bakinnyi Patriots BBC izakoresha mu irushanwa rya BAL (Urutonde)

Ikipe ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda mu iruhanwa rya Basketball Africa League ritangira kuri iki Cyumweru tariki ya 16 kugeza tariki 30 Gicurasi 2021. Iyo kipe imaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi izakoresha muri iri rushanwa rugaragaramo umuraperi J. Cole wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Umuraperi J. Cole ari mu bakinnyi 12 ikipe izakoresha
Umuraperi J. Cole ari mu bakinnyi 12 ikipe izakoresha

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021 habura iminsi ibiri gusa ngo irushanwa ritangire, nibwo Patriots BBC yatangaje urutonde rw’abakinnyi 13 izakoresha mu mikino ya Basketball Africa League.

Urutonde rw’abakinnyi Patriots BBC izakoresha muri BAL

Nimero Umukinnyi azambara

2. Mugabe Arstide
5. Sagamba Sedar
10. Gasana Sano
11. Wilson Nshobozwabyosenumukiza
12. Kenneth Gasana
14. Bush Wamutoka
15. Jermaine Cole
22. Dieudonne Ndizeye
23. Steve Hagumintwari
24. Jean Paul Ndoli
32. Prince Ibeh
33. Brandon Costner
34. Elie Kaje

Umutoza: Alan Major wungirijwe na Emmanuel Mavomo na Benson Oluoch Ogolla, umutoza w’ingufu Omar Khanani, Ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe Claude Mukurarinda n’umuganga Dr. Jean-Claude Tuyishime.

Patriots BBC iri mu itsinda rya mbere aho iri kumwe na Rivers Hoopers yo muri Nigeria , US Monastir yo muri Tunizia na GNBC yo muri Madagascar.

J. Cole
J. Cole

Gahunda y’imikino ya Patriots BBC mu itsinda rya mbere:

Ku Cyumweru tariki ya 16 Gicurasi 2021
04:00: Patriots BBC vs Rivers Hoopers

Kuwa Gatatu tariki 19 Gicurasi 2021
02:00: GNBC vs Patriots BBC

Ku Cyumweru tariki ya 23 Gicurasi 2021
21:00: US Monastir vs Patriots BBC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka