Umunsi wa mbere wa shampiyona ya Basketball uzahuza ibigugu

Shampiyona ya Basketball izatangira tariki ya 17 Mutarama 2020, hakina Patriots BBC ifite igikombe cya shampiyona cya 2018-2019, na IPRC Kigali, amakipe yombi akomeye.

Patriots BBC izatangira ikina na IPRC Kigali
Patriots BBC izatangira ikina na IPRC Kigali

Ikipe ya Patriots BBC ifite igikombe cya shampiyona cy’umwaka wa 2018/2019 izatangira ikina na IPRC Kigali y’umutoza John Bahufite, mu gihe ikipe ya APR W BBC yatwaye igikombe cya shampiyona mu bagore izakina na UR Huye ku cyumweru tariki 19 Mutarama 2020.

Gahunda y’umunsi wa mbere

Kuwa Gatanu 17 Mutarama

18:00: APR BBC vs Espoir BBC (Amahoro)

20:00: Patriots BBC vs RP IPRC Kigali (Amahoro)

Patriots BBC ni yo ifite igikombe cya shampiyona giheruka
Patriots BBC ni yo ifite igikombe cya shampiyona giheruka

Kuwa Gatandatu tariki 18 Mutarama

14:00: UR-CMHS vs 30 Plus (Amahoro)

16:00: The Hoops: Abagore (Amahoro)

18:00: REG BBC vs RP IPRC Huye (Amahoro)

REG BBC na yo ngo intego ni igikombe
REG BBC na yo ngo intego ni igikombe

Ku Cyumweru tariki ya 19 Mutarama

11:00: UR Huye vs APR W BBC vs UR Huye (abagore)

13:00: UR Huye vs Rusizi BBC: UR Huye

12:00: Ubumwe BBC vs GS Marie Rene Rwaza (Abagore)

14:00: Tigers BBC vs RP-IPRC Musanze (Amahoro)

16:00: UGB vs Shooting for the Stars (Amahoro)

APR W BBC ibitse igikombe cya shampiyona izatangira ikina na UR Huye
APR W BBC ibitse igikombe cya shampiyona izatangira ikina na UR Huye

Amakipe atanu ni yo yiyongereye mu makipe azakina uyu mwaka, ari yo: Tigers BBC, Shooting for the Stars, 30 Plus, UR-CMHS na IPRC Musanze.

Banki ya Kigali ni yo muterankunga mukuru wa shampiyona, ikaba itanga miliyoni 100 z’amafaranga y’U Rwanda buri mwaka, aho yasinye amasezerano y’imyaka 3. Uyu ukaba ari umwaka wayo wa kabiri ikorana na Ferwaba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka