U Rwanda mu nzira zo kwakira NBA All-Star

Umuyobozi mushya w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, Mugwiza Désiré, yavuze ko muri manda nshya y’imyaka ine batorewe u Rwanda rugomba kuzakira umukino uhuza abakinnyi b’Abanyafurika bakina muri shamoiyona ya Basketball muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (NBA) n’abandi bakinnyi basigaye bose.

Mugwiza Désiré watorewe kuyobora FERWABA avuga ko u Rwanda rufite ubushake bwo kwakira uyu mukino
Mugwiza Désiré watorewe kuyobora FERWABA avuga ko u Rwanda rufite ubushake bwo kwakira uyu mukino

Nk’uko yabitangarije Kigali Today mbere y’amatora, Mugwiza Désiré yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwakira uyu mukino.

Yagize ati "Muri Manda y’imyaka ine tuzakora byinshi. Kimwe muri byo ni umukino w’abakinnyi b’Abanyafurika bakina muri NBA n’abandi bose beza basigaye (NBA All-Star Game) , twatangiye ibiganiro byo gutegura uyu mukino kandi dufite icyizere."

Mugwiza Désiré yakomeje avuga ko visi Perezida wa mbere ushinzwe umutungo, Mugwaneza Pascale, mu rugendo yagiriye muri Amerika yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa NBA kandi igitekerezo cyakiriwe neza.

Amatora yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 12 Ukuboza 2020 mu mujyi wa Kigali yasize Mugwiza Désiré yongeye gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) muri manda ye ya Gatatu.

Uko amatora yagenze

Perezida: Mugwiza Désiré yatowe n’amajwi 100% amajwi 24/24

Visi Perezida wa mbere ushinzwe umutungo: Mugwaneza Pascale: yagize amajwi 20 kuri 24

Visi Perezida wa mbere ushinzwe amarushanwa: Nyirishema Richard yatowe n’amajwi 23 kuri 24 y’abatora

Umubitsi: Muhongerwa Alice yatowe n’amajwi 23 kuri 24

Komisiyo y’amategeko: Munana Aimé yatowe n’amajwi 24 kuri 24

Umujyanama mu bya tekinike: Habimana Mugwaneza Claudette yatowe n’amajwi 18 kuri 24

Umukino uhuza abakinnyi b’Abanyafurika bakina muri NBA ukunda kwakirwa na Afurika y’Epfo ariko u Rwanda na rwo rukaba rwifuza kwakira iyi mikino.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka