Shampiyona ya Basketball yasubukuwe mu mpera z’icyi cyumweru

Nyuma y’iminsi yari ishize shampiyona y’umukino wa Basketball mu Rwanda mu bagabo no mu bagore isubitswe kugirango hategurwe ikipe z’igihugu zitabiriye imikino y’akarere ka gatanu, kuri uyu wa gatandatu tariki 02/02/2013 shampiyon yarasubukuwe mu bagabo, hakinwa imikino itatu.

United Generation Basketball (UGB) yatsinze Kaminuza y’u Rwanda (NUR) amanota 60-59, Cercle Sportif de Kigali (CSK) itsinda Rusizi amanota 57- 47, naho APR BBC itsinda 30 Plus amanota 73-43.

Imikino iraza gukomeza kuri icyi cyumweru tariki 03/02/2012, ubwo haza gukinwa imikino ibiri. Rusizi BBC irakina na UGB, umukino ukaza kubera muri Kaminuza y’u Rwanda, naho APR BBC ikine na KIE kuri Stade ntoya i Remera.

Bitewe n’uko amakipe y’abagore yitabiriye shampiyona y’uyu mwaka ari makeya, ntabwo yo yari yatangira imikino yo kwishyura.

Ubwo shampiyona yahagararaga, ikipe y’u Rwanda y’abagabo n’iy’abagore zakinnye imikino y’akarere ka gatanu maze iy’abagabo itahukana umwanya wa kabiri wanatumye nyuma yemererwa itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, naho iy’abagore yo nta tike yabonye kuko yatahukanye umwanya wa kane.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka