Shampiona ya Basket irasozwa hatangwa ibikombe kuri uyu wa Gatandatu

Mu mpera z’iki Cyumweru haraza gusozwa Shampiona ya Basketball hatangwa ibihembo kuri REG (Abagabo) na APR (Abagore) zegukanye ibikombe bya Shampiona 2016/2017

Nyuma y’aho mu mpera z’icyumweru gishize ikipe ya REG BBC yuzuzaga amanota ayemerera kwegukana igikombe cya Shampiona n’ubwo hakibura umukino umwe, kuri uyu wa Gatandatu iraza gukina umukino wa nyuma ihite inashyikirizwa igikombe cya Shampiona, mu gihe APR BBC mu bagore nayo yamaze kuzuza amanota yo kwegukana igikombe cya Shampiona.

Ikipe ya REG iheruka no kwegukana Memorial Gisembe
Ikipe ya REG iheruka no kwegukana Memorial Gisembe

Ibirori byo gutanga ibikombe biraza kubera muri Petit Stade Amahoro nyuma y’imikino iri buze kuhabera kuva Saa Saba z’amanywa, naho umukino usoza iy’uyu muns uraza guhuza REG na ESPOIR, aho kwinjira biza kuba ari 1000Frws ahasigaye na 3000 Frws mu myanya y’icyubahiro.

REG yari iri hejuru y'andi makipe uyu mwaka
REG yari iri hejuru y’andi makipe uyu mwaka

Gahunda y’imikino isoza shampiona

Kuwa Gatandatu, tariki 24/06/2017

13.00 - 30 Plus na IPRC-Kigali BBC (Stade AMAHORO)

15.00 - PATRIOTS BBC na CSK BBC (NPC Gymnasium)

15.00 - APR BBC na RUSIZI BBC (Stade AMAHORO)

17.00 - APR n na UR-Huye BBC (Stade AMAHORO) (Abagore)

19.00 - REG BBC na ESPOIR BBC (Stade AMAHORO)

Uko amakipe akurikirana mu bagabo mbere y'umunsi wa nyuma
Uko amakipe akurikirana mu bagabo mbere y’umunsi wa nyuma

Ku Cyumweru, tariki 25/06/2017

09.00 - PATRIOTS BBC # RUSIZI BBC (Stade AMAHORO)

11.00 - UR-HUYE BBC # UBUMWE BBC (Stade AMAHORO)

13.00 - APR BBC # CSK BBC (Stade AMAHORO)

13.00 - IPRC-South BBC (W) # THE HOOPS RWA (IPRC-S. Huye)

15.00 - IPRC-S. BBC (M) # IPRC-Kigali BBC (IPRC-S. Huye)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka