REG BBC yasinyishije Adonis Jovon Filer wakiniye Patriots BBC

Ikipe ya REG BBC yamaze gusinyisha umukinnyi Adonis Jovon Filer amasezerano y’umwaka umwe.

Adonis Jovon Filer
Adonis Jovon Filer

Umwe mu bayobozi ba REG BBC utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye Kigali Today ko uwo musore yamaze gusinyishwa na REG BBC kandi ko ari mu Rwanda.

Yagize ati “Ni byo koko twamaze kumusinyisha, navuga ko ari umukinnyi wacu kandi tukaba twishimiye kumwakira. Adonis ni umukinnyi mwiza twizeye ko azadufasha byinshi kuko uyu mwaka twizeye gutwara igikombe cya shampiyona”.

Amakuru Kigali Today yamenye ni uko Adonis azakinira REG BBC imikino ya kamarampaka (Playoffs) gusa, bakaba bamusinyishije mu rwego rwo kugira ngo bamushakire ibyangombwa bimwemeza nk’umukinnyi w’iyo kipe.

Adonis Filer yamenyekanye mu Rwanda mu mwaka wa 2020 ubwo yakiniraga ikipe ya Patriots BBC imikino ya shampiyona yaje kurangira anatwaranye na yo igikombe, nyuma yahise ahamagarwa mu ikipe y’igihugu ya Basketball yakinnye ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu AFRO-Basket kizabera mu Rwanda.

Patriots
Patriots

Shampiyona ya Basketball iratangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Kamena 2021, aho ikipe ya REG BBC iri mu itsinda rya kabiri hamwe na APR BBC, RP-IPRC Huye, ESPOIR BBC, 30 Plus, Rusizi BBC na UR CMHS.

Iyi kipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe amashanyarazi iratangira shampiyona ikina n’ikipe ya Rusizi BBC saa kumi n’imwe z’umugoroba (17:00) ku bibuga biri hanze ya Sitade Amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka