REG BBC na Patriots BBC mu mukino w’ishiraniro kuri uyu wa Gatanu

Shampiyona ya basketball irakomeza kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ukuboza 2018, hakinwa umwe mu mikino yitezwe muri shampiyona uzahuza REG BBC na Patriots kuri Petit Stade Amahoro.

Uyu mukino uba utegerejwe na benshi
Uyu mukino uba utegerejwe na benshi

Uwo mukino uzaba Saa mbiri za nijoro, uzahuza amakipe yombi amaze imyaka itatu yiharira ibikombe bya shampiyona aho Patriots yacyegukanye muri 2016 na 2018 mu gihe REG yacyegukanye muri 2017.

Uyu mukino uje REG ari yo iyoboye urutonde rwa shampiyona nyuma yo gutsinda imikino itanu yose imaze gukina igakurikirwa na Patriots imaze gukina imikino ine nayo ikaba itaratsindwa yose.

Umukino wa REG na Patriots uzabanzirizwa n’umukino uzahuza Espoir na APR nawo ukazabera kuri Petit Stade Amahoro ukazatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Kwinjira kuri iyi mikino ni ibihumbi bibiri ahasanzwe n’ibihumbi bitanu mu myanya y’icyubahiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka