Playoff: Espoir BBC yatsinze KBC mu mukino wa nyuma ubanza

Ikipe ya Espoir Basketball Club yakomeje umuvuduko wo kudatsindwa na rimwe kuva umwaka ushize, ubwo yatsinda Kigali Basketball Club (KBC) amanota 77- 49 mu mukino wa nyuma ubanza wa ‘Playoff’ wabereye kuri stade ntoya i Remera ku wa gatatu tariki ya 6/11/2013.

KBC yageze ku mukino wa nyuma w’iryo rushanwa rihuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona imaze gusezerera Rusizi BBC, yitwaye neza mu gace ka mbere k’uwo mukino wayihuje na Espoir, maze ikarangiza iyoboye n’amanota 16 kuri 12.

Mu gace ka kabiri nibwo Espoir yagarukanye imbaraga nyinshi karangira ariyo iyoboye n’amanota 38-28. Agace ka gatatu karangiye Espoir iri imbere nabwo n’amanota 58-40, umukino urangira ariyo itsinze n’amanota 77- 49.

Bahufite John utoza wa Espoir BBC avuga ko kuba kuva umwaka ushize ataratsindwa na rimwe, abikesha imyitozo aha abakinnyi be kandi bikamwizeza ko n’igikombe cya ‘Playoff’ cy’uyu mwaka azongera akacyegukana.

Ati “Twebwe dukora imyitozo ihagije buri gihe, twahura n’andi makipe tugakinana ishyaka nta rindi banga. Umukino wa KBC wabanje kutugora ariko nyuma turikosora turatsinda, bikaba binampa icyizere ko kuba dutsinze umukino wa mbere dushobora no gutsinda indi usigaye tugatwara igikombe”.

KBC mu myenda y'ubururu yatangiye umukino yitwara neza, nyuma Espoir iza kuyitsinda.
KBC mu myenda y’ubururu yatangiye umukino yitwara neza, nyuma Espoir iza kuyitsinda.

Kalima Cyrille utoza KBC we avuga ko batsinzwe bitewe n’uko umukinnyi wayo Muhire Fiston wabafashaga cyane mu gace ka mbere yakomeretse ikipe ye icika intege.

“Umukino watangiye tuwufite neza, ariko aho umukinnyi wacu Fiston yagiriye ikibazo agonganye n’umukinnyi wa Espoir agakuka iryinyo twahise tugira ikibazo, bituma Espoir nk’ikipe ikomeye ibyuririraho iradutsinda, gusa haracyari amahirwe ko twazatsinda imikino isigaye”.

Muri uwo mukino, Buzangu Mike wa KBC na Pasacal Karekezi barwanye bituma bombi birukwanwa mu kibuga, bakaba bashobora kutazagaragara mu mukino utaha uzahuza aya makipe, kuko ikibazo cyabo ngo kirimo kwigwaho harebwa ibihano bahabwa.

Aya makipe azongera akine umukino wa kabiri kuri uyu wa gatanu tariki ya 8/11/2013 guhera saa moya z’umugoroba, uwo mukino ukazakurikira uw’abagore uzahuza APR BBC na RAPP uzaba watangiye saa kumi n’imwe.

Kuva saa tatu z’umugoroba Rusizi BBC na APR BBC zasezerewe muri ½ cy’irangiza zikazatangira guhatanira umwanya wa gatatu. Ikipe izatwara igikombe cy’uyu mwaka igomba kuzaba yaratsinze imikino ya nyuma itatu.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka