Perezida Kagame yashimye uko basketball y’Amerika irimo guhindura ubuzima bw’Abanyafurika

Perezida Paul Kagame yashimye uruhare ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (NBA) ryagize mu gufasha urubyiruko rwa Afurika kugera ku nzozi zarwo.

Perezida Kagame yagejeje ijambo ku bitabiriye inama y'abagize ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball i New York
Perezida Kagame yagejeje ijambo ku bitabiriye inama y’abagize ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball i New York

Yabitangarije mu nama yabereye i New York kuri iki Cyumweru tariki 23 Nzeri 2018, yari yanitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya NBA, Larry Tanenbaum na Komiseri wa NBA Adam Silver.

Perezida Kagame yavuze ko abantu bafite impano bavuye muri Afurika bakajya gukina muri NBA ari bo barimo kugaruka gufasha barumuna babo gutera ikirenge mu cyabo.

Yagize ati “Muri NBA hagiyemo Abanyafurika benshi ariko hari n’abandi benshi cyane bakomeje kujyayo. Simvuga ku byo gukina basketball gusa, ahubwo byabahaye amahirwe yo kugera ku bindi byinshi birimo n’uburezi.”

Perezida Kagame yashimye akazi NBA ikora mu guha amahirwe abakiri bato muri Afurika
Perezida Kagame yashimye akazi NBA ikora mu guha amahirwe abakiri bato muri Afurika

Perezida Kagame yasezeranije ubuyobozi bwa NBA ko ibihugu bya Afurika byiteguye gukomeza gufatanya nabwo mu guteza imbere impano ziri muri Afurika, kugira ngo na zo zimenyekane zinagere ku ntego.

Ibikorwa NBA ibifatanya n’umuryango “Giants of Africa” washinzwe mu 2003,ushinzwe n’ibihangange byakanyujijeho muri NBA.

Perezida Kagame yaganiriye n'abayobozi batandukanye bari bitabiriye iyo nama
Perezida Kagame yaganiriye n’abayobozi batandukanye bari bitabiriye iyo nama

U Rwanda ruri mu bihugu bigerwaho n’inyungu z’uwo muryango kuko buri mwaka abana 50 bahabwa amahugurwa abafasha kuzavamo ibihangange muri basketball.

Yanahuye na bamwe mu bihangange byakanyujijeho muri NBA
Yanahuye na bamwe mu bihangange byakanyujijeho muri NBA
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turashimira perezida Kagame muruhare agira muguteza urubyiruko imbere biciye muri siporo

Scott yanditse ku itariki ya: 25-09-2018  →  Musubize

Oerezida Paul kagame turamushimira uruhare agira mu iterambere ry’urubyiruko

Scott yanditse ku itariki ya: 25-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka