Nyuma y’icyumweru turafata icyerekezo ku mikino - FERWABA

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) rivuga ko nyuma y’icyumweru kimwe rizafata icyemezo ku gihe imikino ishobora kuzakomereza.

Patriots BBC iri mu makipe 12 azakina icyiciro cya gatatu cya Basketball Africa League
Patriots BBC iri mu makipe 12 azakina icyiciro cya gatatu cya Basketball Africa League

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Mata 2020, Visi Perezida wa kabiri ushinzwe amarushanwa muri iri shyirahamwe, Nyirisheshema Richard yagize ati “Ntabwo turaganira ku hazaza h’imikino ya Basketball mu Rwanda, wenda nyuma y’icyumweru cyangwa nyuma ya tariki 30 Mata Leta yari yihaye tuzababwira”.

Ku bijyanye niba nta biganiro bagirana n’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball ku Isi (FIBA), Nyirishema Richard yasubije ati “Ntacyo FIBA itangaza”.

Uretse shampiyona yahagaritswe kubera icyorezo cya Coronavirus, u Rwanda rwagombaga kwakira icyiciro cya nyuma cya Basketball Africa League (BAL), kuva tariki ya 27 kugeza 31 Gicurasi 2020.

Visi Perezida wa kabiri ushinzwe amarushanwa muri FERWABA Nyirishema Richard
Visi Perezida wa kabiri ushinzwe amarushanwa muri FERWABA Nyirishema Richard

Irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo (BAL), ryahagaritswe rigeze mu cyiciro cya gatatu cyagombaga guhuza amakipe 12. Ane ya nyuma ni yo yagombaga guhurira muri Kigali Arena.

Patriots BBC ni yo ihagarariye u Rwanda muri iki cyiciro, aho yari yiteguye guhatana kugeza mu makipe ane ya nyuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka