Ntabwo tugiye mu butembere: Ikipe ya REG y’abagore yerekeje muri Tanzania

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, ikipe ya Basketball y’abagore, REG WBBC, irerekeza muri Tanzania mu irushanwa ry’akarere ka gatanu, igahamya ko itagiye mu butembere aho kuzana igikombe.

REG WBBC ngo yiteguye kuzana igikombe
REG WBBC ngo yiteguye kuzana igikombe

Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona mu mpera z’ukwakira uyu mwaka, ikipe ya REG WBBC yahise ikatisha itike bidasubirwaho yo kuzakina imikino y’akarere ka gatanu, iteganyijwe gutangira kuri uyu wa Kane taliki ya 18 ugushyingo 2021.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu gatatu, umuyobozi ushinzwe Siporo mu kigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, Zawadi Geoffrey, yatangaje ko batagiye kwitabira gusa, ahubwo bagomba gutwara iki gikombe.

Geoffrey Zawadi ushinzwe Siporo muri Rwanda Energy Group
Geoffrey Zawadi ushinzwe Siporo muri Rwanda Energy Group

Yagize ati “Ntago tugiye muri Tanzania kwitabira gusa n’ubwo ari ubwa mbere, ibyo ntibizadukanga tugomba gukora ibishoboka byose tukitwara neza kugira ngo tuzajye mu kindi kiciro muri Afurika”.

Perezida w’ikipe ya REG y’abagore, Twizeyimana Albert Baudouin, we yavuze ko biteguye neza ndetse ko ngo batagiye mu butebere, akavuga ko bongeye mu ikipe andi maraso mashya.

Twizeyimana Albert Baudouin, Perezida wa REG WBBC
Twizeyimana Albert Baudouin, Perezida wa REG WBBC

Ati “Ntabwo tugiye mu butembere rwose twariteguye bihagije kandi turizera ko tuzitwara neza. mu rutonde mwabonye tuzakoresha muri aya marushanwa, harimo abakinnyi badasanzwe bakinira ikipe yacu, twabatiye amakipe basanzwemo ngo baze kudufasha kuko tugiye mu rugamba rukomeye kurushaho, ntabwo twabaguze”.

Ikipe ya REG WBBC igiye muri Tanzaniya aho izahangana n’andi makipe atanu yitwaye neza mu bihugu byayo ariyo; The Hoops Rwanda yo mu Rwanda, Gradieta yo mu Burundi, Equity na KPA zo muri Kenya na Don Bosco yo muri Tanzania.

Iyo kipe irahagurukana umubare w’abantu 22 barimo abakinnyi, abatoza ndetse n’ababahagarariye.

Ikiganiro n'itangazamakuru
Ikiganiro n’itangazamakuru

Ikipe izatwara igikombe cy’akarere ka gatanu kimwe n’utundi turere (Zone), izabita ibona bidasubirwaho itike yo kuzakina imikino nyafurika y’amakipe yitwaye neza iwayo (Champions League).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka