Minisiteri ya Siporo irashimira abateguye imikino yahuje ibigo bya Leta n’ibyigenga

Mu mpera z’icyumweru gishize hasojwe amarushanwa yari amaze igihe ahuza ibigo bya Leta n’ibyigenga mu mikino itandukanye, akaba yari yateguwe n’ishyirahamwe nyarwanda rishinzwe guteza imbere siporo mu bakozi (ARPST), iryo shyirahamwe rikaba rishimwa na Minisiteri ya Siporo kubera guteza imbere imikino.

Mu mikino ya nyuma yakiniwe kuri Petit Stade i Remera, yahuzaga Minisiteri zitandukanye n’ibigo bya Leta mu mikino y’intoki, ikipe ya Minisiteri y’Ingabo ya Volleyball mu bagore yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro, amaseti atatu ku busa (3-0), mu gihe muri Basketball ikipe ya Minisiteri y’Ingabo mu bagabo yabaye iya kabiri nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma na RwandAir amanota (54-48).

Mu mupira w’amaguru, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR), cyegukanye igikombe nyuma yo gutsinda RwandAir (1-0).

Ku rundi ruhande, mu bigo byigenga, Banki ya Kigali (BK), Banki y’Abaturage y’U Rwanda (BPR) na Volcano ni zo zegukanye ibikombe, muri Basketball, Volleyball n’umupira w’amaguru.

Ubwo yatangaga ibikombe, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya siporo, Shema Maboko Didier, yashimye iki gikorwa avuga ko iri rushanwa ryagize uruhare runini mu guteza imbere siporo no kuzamura impano, ndetse no gusabana mu bigo bitandukanye.

Muri rusange, amakipe 33 yo mu bigo bya Leta n’ibyigenga ni yo yitabiriye iryo rushanwa, ryasojwe ku Cyumweru tariki 19 Ukuboza 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka