Kayonza: Hari gutegurwa abana bato mu mukino wa Basketball

Umuryango witwa Shooting Touch wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika uri kwigisha urubyiruko rwo mu Karere ka Kayonza gukina umukino wa Basketball, ukanigisha ubutoza bamwe muri abo bana, kugira ngo mu gihe gahunda za Shooting Touch zizaba zarahagaze bazakomeze gufasha bagenzi babo kuzamura impano za bo muri Basketball.

Abigishwa gukina Basketball ni abakobwa n’abahungu bari mu kigero cy’imyaka iri hagati y’umunani na 18, hakaba hari icyizere ko bazavamo abakinnyi bakomeye nk’uko abatoza ba Shooting Touch babyemeza.

Remy Ndiaye utoza abigira uyu mukino mu kigo cy’urubyiruko cya Kayonza avuga ko icyerekezo cya Shooting Touch ari uguteza imbere umukino wa Basket n’ubuzima bwiza bushingiye kuri siporo mu rubyiruko rwo mu ntara y’Uburasirazuba.

Yongeraho ko uwo muryango wifuza gutegura urubyiruko haba mu mutwe, mu miterere ndetse no mu buryo bwa tekiniki ku buryo rwakwitabira amarushanwa ayo ari yo yose yaba ayo ku rwego rw’igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Hari gutegurwa ikipe y'abana izagera ku rwego rwo guhagararira igihugu.
Hari gutegurwa ikipe y’abana izagera ku rwego rwo guhagararira igihugu.

Iyi ngo ni yo mpamvu bari gufatanya na ishyirahamwe ry’igihugu ry’umukino wa basketball mu rwego rwo gutoranya abakinnyi bateguye neza bashobora guhagararira u Rwanda.

Abahabwa amasomo y’umukino wa Basket n’umuryango Shooting Touch bemeza ko bakurikije intera bamaze kugeraho bafite icyizere cyo kuzagera kure hashoboka, bamwe bakaba batanazuyaza kuvuga ko bafite intego yo kuzakina mu marushanwa akomeye ku isi nk’irya NBA ryo muri Amerika.

Diego Arthur umaze amezi atatu yiga Basket muri iyo gahunda ya Shooting Touch abisobanura agira ati “Aba bafatanyabikorwa bacu turabizera kubera ko tubona bafite ubushobozi, intego yacu ni ukurenga gukinira mu Rwanda tugakina no muri NBA.

Bisaba ubwitange no kwigirira icyizere kuko na ba LeBron James ba Kobe Bryant na bo batangiye nkatwe ntabwo bavutse ngo bahite baba ibitangaza”.

Ange Shakira na we ni umwe mu bana b’abakobwa bari kwiga Basketball muri iyo gahunda ya Shooting Touch, avuga ko hari intera bamaze kugeraho kandi ngo hari icyizere ko bazavamo abakinnyi bakomeye bakaba bakora amakipe azaserukira Akarere ka Kayonza n’igihugu muri rusange.

Abana biga Basketball muri gahunda ya Shooting Touch ngo bafite intego yo kuzakina muri NBA.
Abana biga Basketball muri gahunda ya Shooting Touch ngo bafite intego yo kuzakina muri NBA.

Ibyo umutoza Remy Ndiaye uhagarariye Shooting Touch mu Karere ka Kayonza avuga byumvikana nk’igisubizo ku ishyirahamwe ry’umupira wa Basket mu Rwanda, kuko bigezweho haboneka abakinnyi benshi bafite ubushobozi bwo guserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga kandi bakitwara neza.

Yemeza ko hari icyizere ko bizagerwaho n’ubwo imbogamizi zitabura, akabisobanura agira ati “Bizashoboka rwose, dufite abakinnyi bafite impano kandi intego yacu ni ukubazamura ku buryo bagera ku rwego rwo kwitabira amarushanwa ari ku rwego mpuzamahanga. Gusa na none sinavuga ngo biroroshye, ariko tugerageza guhuriza hamwe urubyiruko kugira ngo rwige Basket. Buri mwaka tugerageza kuzamura abakinnyi ku rwego ruri hejuru hashoboka. Hari abafata vuba ariko hari n’abafata buhoro buhoro, ariko ku buryo mu mwaka dushobora kubona abakinnyi bateguye neza”.

Abahabwa amasomo y’ubutoza n’ubwo bakiri bato, na bo bavuga ko bamaze kugera ku ntera ishimishije kuko bamwe muri bo ngo bageze ku rwego rwo kuba batoza amakipe aciriritse kandi bikagenda neza, nk’uko Kwizera Nicolas, umwe muri abo bigishwa gutoza wanabiherewe impamyabushobozi abivuga.

Ati “Baradutoza neza kuko aho bigeze ubu tugeze kure mu kwiga ubutoza. Umwaka ushize ntibyari bimeze neza ariko ubu ubona ko biri kugenda neza cyane. Benshi ntitwari tuzi gukina Basket ariko ubu nkanjye nshobora gutoza abandi bikagenda neza, uretse no kwiga gukina kandi tunahigira n’ikinyabupfura.

Abiga Basketball ni urubyiruko rw'abahungu n'abakobwa ruri hagati y'imyaka umunani na 18.
Abiga Basketball ni urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa ruri hagati y’imyaka umunani na 18.

Umukino wa Basket ni umwe mu mikino yasaga n’iyasigaye inyuma mu karere ka Kayonza. Rimwe na rimwe muri aka karere haba amarushanwa y’umupira w’amaguru ku rwego rw’imirenge, ariko uretse amarushanwa ahuza ibigo by’amashuri, nta yandi marushanwa yihariye ya Basket amenyerewe muri ako karere.

Ibyo byatumaga benshi mu bakunda uwo mukino biganjemo urubyiruko babura uko bagaragaza impano za bo mu gihe batari ku ishuri, ariko ngo batangiye kugira icyizere cy’ahazaza nyuma y’aho umuryango Shooting Touch utangiye gukorera muri ako karere.

Uyu muryango wavukiye i Boston muri leta zunze ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2007 ukaba wibanda ku bikorwa byo gufasha urubyiruko mu bikorwa byo kuzamura impano za bo muri Basket.

Uyu muryango umaze imyaka itatu ukorera mu Burasirazuba kandi ni na yo ntara yonyine umaze gukoreramo kuva watangiye gukorera mu Rwanda mu myaka itatu ishize.

Mu karere ka Kayonza abakozi ba wo bari gutoza abana mu mirenge ya Mukarange, Rukara, Nyamirama na Rwinkwavu. Abawuhagarariye bavuga ko bari gukora ubuvugizi kugira ngo wagurire ibikorwa bya wo no mu zindi ntara.

Mu gihe ibyo byashoboka ngo byatuma bamwe mu bana bafite impano mu mukino wa Basket zapfukiranywe hirya no hino zigaragara, ndetse n’uyu mukino ugatera imbere no mu tundi turere tw’igihugu aho guhora mu mujyi wa Kigali gusa.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka