Irushanwa rya Basketball rihuza amakipe ya Afurika ni amahirwe ku rubyiruko – Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball ku Isi (FIBA) ku bw’igitekerezo cyiza cyo gushyiraho irushanwa rihuza amakipe ya Afurika (Basketball Africa League – BAL ).

I Kigali hamuritswe ikirango cya Basketball Africa League
I Kigali hamuritswe ikirango cya Basketball Africa League

Ibi yabivugiye mu muhango wo kumurika ikirango (Logo) cy’irushanwa rihuza amakipe ya Afurika (BAL) wabaye kuri uyu wa kane tariki 19 Ukuboza 2019 muri Kigali Arena.

Uyu muhango witabiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, Umuyobozi wa Basketball Africa League Amadou Gallo Fall, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Afurika (FIBA Africa) Anibal Manave, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda Aurore Mimosa Munyangaju n’abandi bashyitsi batandukanye.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rwa Afurika rukwiriye kubyaza amahirwe iri rushanwa rihuza amakipe ya Afurika. Yagize ati " Basketball Africa League ni irushanwa ryaziye igihe aho urubyiruko rwa Afurika rugomba kubyaza umusaruro amahirwe rwabonye."

Yakomeje ashima Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Afurika ku bw’imikoranire myiza n’u Rwanda. Yashimiye kandi Masai Ujiri uyobora ikipe ya Basketball yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yitwa Toronto Raptors, akaba n’umuyobozi w’itsinda ryitwa Giants of Africa rigizwe n’abakomoka ku mugabane wa Afurika banyuze muri Shampiyona ya Basketball muri Leta zunze ubumwe za Amerika (NBA) akaba ari na we warishinze.

Perezida Kagame yashimiye uyu Masai Ujiri kubwo gufasha urubyiruko rwa Afurika mu kugaragaza impano z’abakiri bato ndetse n’ibitekerezo yahaye u Rwanda.

Amadou Gallo Fall, umuyobozi wa Basketball Africa League
Amadou Gallo Fall, umuyobozi wa Basketball Africa League

Umuyobozi wa Basketball Africa League Amadou Gallo Fall yavuze ko iri rushanwa ryashyizweho kugira ngo ritange akazi ku rubyiruko rwa Afurika ndetse no gutanga ibyishimo ku bakunzi b’umukino wa Basketball ku mugabane wa Afurika .

Mu Rwanda harimo kubera imikino y’amajonjora ya kabiri ya BAL. Biteganyijwe ko kandi u Rwanda ruzakira icyiciro cya nyuma cya Basketball Africa League kizaba mu kwezi kwa Gicurasi 2020.

Dore andi mafoto agaragaza uko ibi birori byagenze:

Amafoto: Plaisir Muzogeye

Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka