Ikipe y’u Rwanda ya Basketball izajya kwitoreza muri Senegal mbere y’igikombe cya Afurika
Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Basketball mu bagabo, nyuma yo kuva muri Mozambique aho yatsindiwe mu mukino itatu ya gicuti yakinnye n’ikipe y’icyo gihugu, igiye kwerekeza muri Senegal, aho izakomereza imyitozo yitegura imikino y’igikombe cya Afurika.
Umukino wa gatatu ikipe y’u Rwanda yakinnye n’iya Mozambique mu irushanwa ryo kwizihiza isabukuru y’imyaka 38 icyo gihugu kimaze kibonye ubwigenge, u Rwanda nawo rwarawutsinzwe ku manota 88 kuri 45.
Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu rwansda Richard Mutabazi yadutangarije ko ikipe y’u rwanda, yamaze kugaruka i Kigali.
Yavuze ko izerekeza muri Senegal tariki ya 18/07/2013, ikazahakorera imyitozo ikanahakinira imikino ya gicuti mbere yo kujya muri Cote d’Ivoire ahazabera imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika (Afrobasket) kuva tariki ya 21/08/2013.
Ikipe y’u rwanda kandi ngo yanagombaga kujya kwitoreza mu Misiri no kuhakinira imikino ya gicuti, ariko Mutabazi avuga ko amahirwe yo kujyayo ari makeya kubera ikibazo cy’amikoro.
Biteganyijwe kandi ko ikipe y’u Rwanda izagera muri Cote d’Ivoire hakiri kare, mbere gato y’uko irushanwa ry’igikombe cya Afurika ritangira, kugirango bazabanze bahitoreze banahakinire indi mikino ya gicuti n’amakipe (clubs) yayo n’andi makipe azahagera mbere aje mu gikombe cya Afurika.
Ikipe y’u Rwanda yabonye itike yo gukina igikombe cya Afurika nyuma yo kwegukana umwanya wa kabiri mu irushanwa ry’akarere ka gatanu, aho yatsinzwe na Misiri ku mukino wa nyuma, akaba ari nayo makipe azahagararira ako karere ka Gatanu.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|