Ikipe y’igihugu ya Basketball yerekeje muri Tunisia mu ndege yihariye (AMAFOTO)

Mu gitondo cyo kuri uyu Gatanu, abakinnyi 16 b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball, berekeje muri Tunisia mu marushanwa ya Afro-Basket azatangira tariki 17/02/2021

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball yerekeje muri Tunisia muri iki gitondo, aho igiye gukina imikino y’ijonjora rya kabiri ry’igikombe cy’Afurika “FIBA AfroBasket 2021 Qualifiers”,igomba kubera i Monastir muri Tunisia kuva tariki 17 kugera tariki 21 Gashyantare 2021.

Iri tsinda rigizwe n’abantu 31 barimo abakinnyi 16 n’abandi icyenda bagize itsinda ry’abatoza ryahagurutse ku I Saa tatu za mu gitondo n’indege yihariye ya Rwandair itari bugire ahandi ica, ikaza kugera muri Tunisia ikoze urugendo rw’amasaha atandatu.

Ikipe yagiye n'indege yihariye ya Rwandair bahawe na Perezida wa Republika
Ikipe yagiye n’indege yihariye ya Rwandair bahawe na Perezida wa Republika
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abanu bakoresha ibiyobya bwejye nibyiza kuba mwabafash

Jean dor yanditse ku itariki ya: 12-02-2021  →  Musubize

Ntago mwabwira Aho twazarebera izo mach???

Alias yanditse ku itariki ya: 12-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka