Handball: Ikipe ya Police HC yasoje imikino ibanza ya shampiyona idatsinzwe (Amafoto)

Mu mpera z’iki cyumweru,tariki 28 Mata 2024, hakinwaga umunsi wa munani muri shampiyona, ikipe ya Police HC itsinda ikipe ya APR HC ibitego 26- 17, bituma isoza imikino ibanza ya shampiyona iyoboye urutonde ndetse nta mukino itsinzwe.

Ni umukino wabereye ku kibuga cya Kimisagara , aho amakipe yombi yagiye guhura afite icyo aharanira kuko yanganyaga amanota bisaba ko imwe itsinda umukino ikayobora urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona mbere yo gusoza imikino ibanza.

Aya makipe kandi ni uko asanzwe ari amakeba mu Rwanda kandi akaba yariyubatse muri uyu mwaka, ashingiye ku myiteguro itandukanye ya buri Ikipe.

Ni umukino utari woroshye
Ni umukino utari woroshye

Ikipe y’ingabo z’Igihugu (APR HC) yitegura gukina imikino nyafurika yongereyemo abakinnyi barimo Muhumure Elyse, Arsene Uwayezu, Karenzi Yannick bavuye muri Gicumbi HC, Tuyishime Zacharie wahoze muri Police HC ndetse n’abandi.

Police HC nayo yongereyemo abakinnyi barimo Kayijamahe Yves, Akayezu André uzwi nka Kibonke, Kubwimana Emmanuel, Ndayisaba Etienne na Hakizimana Dieudonné bavuye muri Gicumbi HC.

Mu kibuga ikipe ya Police HC, yarushije cyane ikipe y’ingabo z’Igihugu mu bice byombi by’umukino kuko Police ari ikipe ifite ubusatirizi bwiza bumaze gutsindwa ibitego by’inshi muri shampiyona nk’uko Umutoza Rtd CIP Ntabanganyimana Antoine abigarukaho.

Yagize ati " Police ni ikipe ifite ubusatirizi bwiza kurusha APR HC, ntekereza ko ari yo mpamvu twabarushije".

Ku ruhande rw’umutoza wa APR Anaclet Bigirishya avuga ko kubera ko kuba abakinnyi bashobora kuba baragizweho ingaruka no kuba batarakinnye imikino nyafurika bari berekejemo muri ALgeria ariko ntibabashe kugerayo kubera ibibazo by’ikirere.

Ati " Mu buryo bw’imitekerereze byashoboka kuko amarushanwa twagiyemo, ntitwagezeyo ngo dukine bivuze ngo abakinnyi mu mutwe ntibameze neza, ikindi bafite umunaniro. Gusa abakinnyi ntibigeze bakurikira amabwiriza nabahaye kuko batakazaga imipira myinshi imbere y’izamu rya Police bigatuma Police igira amahirwe menshi yo kudutsinda".

Byari ibyishimo ku bakinnyi ba Police HC
Byari ibyishimo ku bakinnyi ba Police HC

Mbere y’uyu mukino, hari habanjemo indi mikino ya shampiyona amakipe yitwara neza andi aterwa mpaga .

Ikipe ya ADEGI yatsinze UR Rukara 36-26 , Nyakabanda iterwa mpaga na ADEGI 0-20, UR Rukara nayo itera mpaga Nyakabanda 0-20 ubona itsinzi ya mbere , ES Kigoma itsindwa na Gicumbi ibitego 26-41 , APR itsinda Gicumbi ibitego 31-22 , APR yongera itsinda ES Kigoma ibitego 37-23 , Gorillas na yo bigoye itsinda UR Huye ibitego 34-30 , Police umukino wa mbere yatsinze UR Huye ibitego 38-11, Police yongera itsinda ibitego 53-15 bya Gorillas. Police HC itsinda APR HC ibitego 26-17.

Police HC yatsinze APR Hc ibitego 26 kuri 17 isoza ku mwanya wa mbere
Police HC yatsinze APR Hc ibitego 26 kuri 17 isoza ku mwanya wa mbere
APR HC yasoje ku mwanya wa kabiri
APR HC yasoje ku mwanya wa kabiri

Police HC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 24 igakurikirwa na APR HC ifite amanota, Gicumbi HC iba iya gatatu n’amanota 20, ES Kigoma yo ikaba iya kane n’amanota 16.

Police HC iyoboye nta mukino n’umwe iratsindwa muri shampiyona ndetse ikaba ifite imibare myiza muri shampiyona kuko byibuze yizigamye ibitego bisaga 215, mu gihe APR HC izigamye ibitego 128.

Police HC yishimira intsinzi
Police HC yishimira intsinzi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka