Espoir BBC yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma mu irushanwa ryo gutera inkunga AgDF

Ikipe ya Espoir Basketball Club yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma, mu irushanwa ryo gushyigikira ikigega “Agaciro Development Fund, imaze gutsinda Cercle Sportif de Kigali (CSK) mu mukino wa ½ cy’irangiza wabereye kuri stade ntoya i Remera.

Muri uyu mukino, Espoir BBC ihabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa bitewe n’uburyo yatangiye yitwara neza kugeza ubu, yatsinze CSK amanota 81-53, ihita ibona itike yo kuzakina umukino wa nyuma uzaba ku cyumweru tariki ya 23/9/2012.

Undi mukino wa ½ cy’irangiza ugomba guhuza APR BBC na Kigali Basketball Club (KBC), aho ikipe itsinda izakina na Espoir BBC ku mukino wa nyuma.

Mu bagore, iri rushanwa ryitabiririwe n’amakipe atatu, Kaminuza y’u Rwanda, APR BBC na RAPP. Bitewe n’uko amakipe y’abagore ari atatu, azahura hagati yayo yose (Mini- Championnat), hazakorwe igiteranyo cy’amanota maze ikipe igize menshi ihabwe igikombe.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22/9/2012, APR BBC y’abakobwa yatsinze RAPP amanota 62-35.

Imikino ya ¼ na ½ cy’irangiza n’umukino wa nyuma yose igomba kwishyurwa amafaranga 1.000 akazakusanywa agashyirwa mu kigege ‘Agaciro Development Fund’.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka