Espoir BBC mu bagabo na APR BBC mu bagore zongeye gutwara ibikombe bya playoff

Ikipe ya Espoir Basketball Club mu bagabo na APR Basketball mu bagore, zongeye kwisubiza ibikombe bya Playoff zatwaye umwaka ushize nyuma yo gutsinda Kigali Basketball Club na RAPP mu mikino ya nyuma.

Espoir yasabwaga gutsinda imikino itatu kugirango itware igikombe yabigezeho imaze gutsinda espoir amanota 76-65 mu mukino wa nyuma wa kane wabereye kuri stade ntoya i Remera ku cyumweru tariki ya 10/11/2012.

Kimwe n'umwaka ushize, Espoir BBC yongeye kwegukana ibikombe cya shampiyona n'icya play-off uyu mwaka.
Kimwe n’umwaka ushize, Espoir BBC yongeye kwegukana ibikombe cya shampiyona n’icya play-off uyu mwaka.

Mu mukino wa nyuma ubanza, Espoir yari yatsinze KBC amanota 77-49, irongera itsinda umukino wa kabiri ku manota 76-59.
Espoir ariko yaje gutsindwa umukino wa gatatu ku manota 61 ya KBC kuri 59 ya Espoir bihagarika umuvuduko wa Espoir BBC yari igiye kumara imyaka itaratsindwa na rimwe n’ikipe iyo ariyo yose yo mu Rwanda.

Iyo ntsinzi ngo yashimishije cyane umutoza wa KBC Kalima Cyrille n’ubwo atabashije gutwara igikombe nk’uko abivuga: “Kumva ko Espoir ari nta kipe n’imwe yo mu Rwanda irayitsinda mu myaka ibiri twari tugiye kumara, byatumye dukora uko dushoboye ngo tuyitsinde kandi nashimishijwe n’uko twabigezeho, ariko kandi mbabazwa n’uko tutabashije gutwara igikombe, kuko Espoir ni ikipe ikomeye.”

Intsinzi ya gatatu yagoye cyane Espoir kuko amakipe yombi yageze ku manota 46 anganya amanota, ariko nyuma Espoir iratsinda.
Bahufite John utoza Espoir avuga ko KBC yabagoye cyane mu gice cya mbere cy’umukino kuko hari abakinnyi be bakomeye yari yabanje kuruhura.

“Nize amayeri yo kubanza kwicaza abakinnyi banjye bakomeye mbaza ndeba uko umukino umeze, nyuma naje kubashyiramo bakina neza, kugeza dutwaye iki gikombe, biranshimishije cyane”.

Kimwe n’umwaka ushize, Espoir BBC yatwaye igikombe cya shampiyona n’icya play off, ikaba igomba kuzahagararira u Rwanda mu mikino y’akarere ka gatanu umwaka utaha.

APR BBC y'abagore nayo yongeye kwegukana ibikombe bya shampiyona na play off yari ifite umwaka ushize
APR BBC y’abagore nayo yongeye kwegukana ibikombe bya shampiyona na play off yari ifite umwaka ushize

Espoir BBC izajyana mu mikino y’akarere ka gatanu na APR BBC y’abagore nayo yegukanye igikombe cya shampiyona n’icya playoff imaze gutsinda RAPP imikino itatu ya nyuma.

Mu bagabo, APR BBC niyo yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Rusizi BBC imikino ibiri kuri umwe.
Imikino ya Playoff y’uyu mwaka yitabiriwe n’amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona y’abagabo, aho muri ½ cy’irangiza Espoir yabaye iya mbere yari yasezereye APR BBC yari yarabaye iya kane, naho KBC yari yarabaye iya kabiri isezerera Rusizi yari yarabaye iya gatatu.

Mu bagore ho imikino ya Playoff yitabiriwe n’amakipe abiri ya mbere ariyo APR BBC na RAPP aba ari nayo akina imikino itatu ya nyuma.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka