Dynamo BBC yasezerewe mu mikino ya BAL 2024

Ikipe yari ihagarariye igihugu cy’u Burundi mu mikino ya Basketball African League (BAL) 2024, yasezerewe mu irushanwa kubera kudakurikiza amategeko arigenga, arimo kwambara iriho umuterankunga w’irushanwa (Visit Rwanda).

Dyamo isezerewe yari yatsinze umukino wa mbere ikipe ya Cape Town Tigers yari mu Rugo
Dyamo isezerewe yari yatsinze umukino wa mbere ikipe ya Cape Town Tigers yari mu Rugo

Kuva ku Cyumweru tariki 09 Werurwe 2024, ubwo iyi kipe yakinaga na Cape Town Tigers ikayitsinda 86-73, yari yambaye umwambaro utagaragaza umuterankunga mukuru w’irushanwa (Visit Rwanda), biteza ikibazo hagati ya The BAL itegura irushanwa ndetse n’umuterankunga, bituma ikipe iganirizwa ku makosa yakoze ndetse irihanangirizwa.

Gusa byaje kuba ikibazo ubwo iyi kipe yaterwaga mpaga ku mukino yari guhuramo na FUS Rabat yo muri Maroc, kubera kwanga gukurikiza amategeko nyamara bari baraburiwe.

Impamvu nyamukuru ivugwa ni uko Guverinoma y’igihugu cy’u Burundi aho iyi kipe ikomoka, yafashe umwanzuro wo kubuza ikipe ya Dynamo BBC kwambara umwambaro uriho ibirango bya Visit Rwanda, kubera ikibazo cy’umwuka mubi uri gututumba hagati y’u Burundi ndetse n’u Rwanda.

Abinyujije mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024, Perezida wa BAL Amadou Gallo Fall, yamenyesheje ko ikipe ya Dynamo BBC yasezerewe mu irushanwa hashingiwe ku mategeko y’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa basketball ku Isi (FIBA).

Yagize ati "Ikipe ya Dynamo yo mu Burundi yanze gukurikiza amategeko ndetse n’ibisabwa mu myambarire y’irushanwa, bityo ikaba iterewe mpaga ku mukino yari ifite uyu munsi n’ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola, ikaba ari mpaga ya kabiri, bityo rero dushingiye ku mategeko ya FIBA, avuga ko ikipe itewe mpaga inshuro ebyiri mu irushanwa rimwe isezererwa".

Dyamo isezerewe yari yatangiye yitwara neza
Dyamo isezerewe yari yatangiye yitwara neza

Ni ku nshuro ya mbere ikipe ya Dynamo BBC yari yitabiriye irushanwa rya Bal, ririmo gukinwa ku nshuro ya kane, ikaba yabarizwaga mu makipe arimo gukinira mu gihugu cya Afurika y’Epfo mu gice cya Kalahari (Kalahari Conference).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka