Clare Akamanzi wahoze ayobora RDB yahawe izindi nshingano
Clare Akamanzi uherutse gusimburwa ku buyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) yahawe inshingano nshya, akaba yagizwe Umuyobozi Mukuru (CEO) wa NBA Africa izwiho kuzamura no guteza imbere abakinnyi bafite impano mu mukino wa Basketball muri Afurika.
NBA Africa yatangaje ko imirimo mishya Clare Akamanzi yahawe azayitangira ku itariki ya 23 Mutarama 2024.
NBA Africa ni ishami rya Shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Basketball, National Basketball Association (NBA), rikaba rimaze gushinga imizi ku mugane wa Afurika aho rifite amarerero n’ibikorwa remezo ryubatse hirya no hino muri Afurika, bigamije gukuza impano ziri kuri uyu mugane mu mukino wa Basketball.
Si ibyo gusa kuko iri shami rya NBA Africa ku bufatanye na NBA bategura amarushanwa, amaserukiramuco (Festival) kuri uyu mugabane wa Afurika mu rwego rwo gushaka no gufasha Abanyafurika gukina no gukunda umukino wa Basketball.
Bimwe muri ibyo bikorwa uyu muryango ugiramo uruhare, harimo nka Basketball Africa League (BAL), irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagabo ku mugabane wa Afurika, rikaba rimaze imyaka itatu riba ndetse rikanasorezwa mu Rwanda kuva muri 2021 ubwo ryatangizwaga ku mugaragaro.
Mu zindi nshingano Clare Akamanzi afite nk’uko bikubiye mu itangazo rya NBA, harimo kugenzura ibikorwa by’ubucuruzi bya NBA, gushyira imbaraga mu iterambere rya Basketball ku mugabane wa Afurika, kuzamura umubare w’abakunzi ba Basketball yaba NBA ndetse na BAL ku mugane wa Afurika wose binyuze mu iterambere rya Basketball uhereye mu bakiri bato, itangazamakuru, gukorana n’abafatanyabikorwa no guteza imbere imibereho myiza y’urubyiruko muri Afurika.
Clare Akamanzi ni umunyamategeko w’umwuga. Yatangiye gukora nk’impuguke mu bijyanye n’ubucuruzi mu 2004 akorera i Genève mu Busuwisi, nyuma aza gutangira gukorera u Rwanda ariko akiri mu Busuwisi aho yakoraga nk’intumwa ya Leta ireba cyane ibijyanye n’ibiganiro biganisha ku masezerano mu by’ubucuruzi mu Kigo Mpuzamahanga mu by’Ubucuruzi (World Trade Organisation).
Akamanzi kandi yabaye i Londres mu Bwongereza nk’umudipolomate mu by’ubucuruzi, aza gusubira mu Rwanda mu 2006 aho yabaye Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ishoramari no guteza imbere Ibyoherezwa mu Mahanga (RIEPA), mbere y’uko RDB ihuzwa n’ibindi bigo mu 2008.
Clare Akamanzi yabaye Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) nyuma aza gushingwa kuba Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ingamba na Politiki (Policy & Strategy Unit) mu Biro by’Umukuru w’Igihugu aho yavuye agirwa Umuyobozi Mukuru wa RDB.
Clare Akamanzi yakuwe ku nshingano zo kuyobora RDB tariki 27 Nzeri 2023, asimburwa na Francis Gatare n’ubundi wigeze kuyobora RDB, Gatare na we akaba yari yarasimbuwe na Clare Akamanzi muri 2017.
Clare Akamanzi asimbuye Umunyamerika Victor Williams wayoboraga NBA Africa kuva mu mwaka wa 2020, akaba yarasezeye muri ako kazi, akomereza mu bindi bikorwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|