Basketball: U Rwanda rwatsinze Lebanon mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball y’abagore yatsinze Lebanon amanota 80 kuri 62 mu irushanwa ryo gushaka itike yo kwerekeza mu cyiciro cyo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.
Muri uyu mukino, usibye umukinnyi Keisha Hampton kuruhande rw’u Rwanda mushya, abandi ni abakinnyi bamaze kumenyerwa mu ikipe y’Igihugu.
U Rwanda rwinjiye neza muri uyu mu kino wari uw’amateka ku bakobwa b’u Rwanda. Agace ka mbere u Rwanda rwakegukanye ku manota 22 kuri 17 ya Lebanon ni ukuvuga ko u Rwanda rwari rumaze gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 5.
Mu gace ka kabiri, u Rwanda rwakomeje kujyenda imbere ya Lebanon ubona ko bashaka kujya kuruhuka bayoboye umukino.
Niko byaje kugenda kuko aka gace u Rwanda rwaje ku kegukana ku manota 21 kuri 19 ya Lebanon bivuze ko u Rwanda rwari rugwije amanota 45 kuri 36.
Mu gace ka gatatu u Rwanda rwanze kurekura maze rukomeza kugenda imbere ya Lebanon ndetse birangira rwongeye kwegukana akandi gace ku manota 20 ku manota 12 ya Lebanon ni ukuvuga ko u Rwanda rwari rumaze kugwiza amanota 65 kuri 48 ya Lebanon.
Mu gace ka kane ari nako ka nyuma, ntabwo kagaragayemo gutsindana biri hejuru kuko u Rwanda rwakegukanye ku manota 15 kuri 14 ya Lebanon.
Muri uyu mukino umukinnyi Keisha Hampton w’u Rwanda niwe watsinze amanota menshi kuko yatsinze amanota 21.
U Rwanda ruragaruka mu kibuga kuri uyu wa gatatu taliki ya 20 Kanama rucakirana na Argentina.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|