Basketball: Shema Osborne na Manzi Dan Kimasa ntibakije gukinira u Rwanda

Abakinnyi babiri bari bahamagawe n’umutoza w’agateganyo w’ikipe y’igihugu ya Basketball Henry Muinuka ari bo Shema Osborne na Manzi Kimasa Dan ntibakitabiriye ubutumire bw’ikipe mu ijonjora rya Kabiri rya Afro-Basket 2021 rizabera muri Tuniziya.

Manzi Kimasa Dan ntacyitabiriye ubutumirwe bw'u Rwanda
Manzi Kimasa Dan ntacyitabiriye ubutumirwe bw’u Rwanda

Ikipe y’igihugu y’abagabo ya Basketball yatangiye umwiherero (Camp) ku wa Gatatu tariki ya 20 Mutarama 2021. Abakinnyi benshi bakina mu Rwanda batangiye iyi myitozo aho babanje gupimwa COVID-19 bagasanga bose ari bazima.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’iyi kipe (Team Manager ) Ernest Ntaganda, yavuze ko Manzi Dan na Shema Osborne batazitabira iri jonjora. Yagize ati "Mu bakinnyi 22 n’umutoza yahamagaye babiri muri bo bamaze kutubwira ko batazitabira iki cyiciro kuko amakipe yabo yanze kubarekura kuko bafite imikino ikomeye kandi ari abakinnyi bagenderwaho."

Yongeyeho ati "Ubu ikipe ifite abakinnyi 17 bari gukora imyitozo mu gihe tugitegereje Gasana Kenneth Hubert , Jovon Filler Adonis bazagera mu Rwanda mu ntangiriro za Gashyantare na Mpoyo Axel uzagera mu Rwanda tariki 29 Mutarama 2021".

Shema Osborne
Shema Osborne

Kuri uyu wa Gatandatu ikipe y’igihugu yakoze imyitozo inshuro imwe ku munsi, ku cyumweru ni ikiruhuko imyitozo ikazakomeza tariki ya 24 Mutarama 2021 aho ikora inshuro ebyiri ku munsi.

U Rwanda ruri mu itsinda rya D n’ibihugu nka Nigeria ,Sudani y’epfo na Mali.

Uko amatsinda ateye:

itsinda A : Central African Republic, Congo DR, Tunisia na Madagascar
Itsinda B: Senegal, Angola, Mozambique na Kenya
Itsinda C: Côte d’Ivoire, Cameroon, Guinée équatoriale na Guinea
Itsinda D: Rwanda, Mali, Nigeria na Sudani y’Epfo
Itsinda E: Misiri, Uganda, Cape Verde na Maroc

Imikino y’amakipe yo mu matsinda ya B na C izabera mu mujyi wa Yaoundé muri Cameroon kuva tariki ya 19 kugeza 21 Gashyantare 2021. Amakipe yo mu matsinda ya A,D na E azakinira mu mujyi wa Monastir muri Tuniziya kuva tariki ya 17 kugeza tariki ya 21 Gashyantare 2021. Biteganyijwe ko imikino ya nyuma ya Afro-Basket 2021 izabera mu Rwanda kuva tariki 24 Kanama kugeza 05 Nzeri 2021 muri Kigali Arena.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka