Basketball: REG na APR ntizahiriwe n’imikino ya Zone ya 5 muri Tanzania

Amakipe y’abagore ya APR na REG ntiyahiriwe n’irushanwa rya Basketball ryo mu karere ka gatanu ryaberaga i Arusha muri Tanzania, kuko iryo rushanwa ryegukanywe n’ikipe yo mu Misiri.

Alexandria Sporting Club yo mu Misiri niyo yegukanye igikombe cya Zone V
Alexandria Sporting Club yo mu Misiri niyo yegukanye igikombe cya Zone V

Ni irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, aho bakinira mu turere maze ikipe ibaye iya mbere ikajya muri Afribasket.

Iri rushanwa ryegukanye n’ikipe ya Alexandria Sporting Club yo mu gihugu cya Misi, aho yatsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Kenya Ports Authority yo muri Kenya, amanota 78 kuri 67.

APR yegukanye umudari w
APR yegukanye umudari w’umuringa muri iri rushanwa

Ikipe ya APR niyo yaje hafi, aho yegukanye umudari w’umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda REG bavaga mu gihugu kimwe amanota 42 kuri 39.

Ikipe ya REG niyo yegukanye igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka, nyuma yo gutsinda iya APR imikino 3 kuri 1 mu mikino ya kamarampaka.

APR ihanganye na KPA yo muri Kenya
APR ihanganye na KPA yo muri Kenya
REG yegukanye umwanya wa kane
REG yegukanye umwanya wa kane
ADVERTISEMENT
rkad1
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka