Basketball: REG BBC yagarutse i Kigali ikubutse muri Turukiya mu myiteguro ya BAL

Ikipe ya Basketball y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu, REG BBC, ku wa Mbere tariki 16 Gicurasi 2022, nibwo yasesekaye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali ikubutse mu gihugu cya Turukiya mu myiteguro y’imikino ya nyuma ya BAL.

Ku gicamumsi cyo ku wa Mbere nibwo REG BBC yageze i kigali
Ku gicamumsi cyo ku wa Mbere nibwo REG BBC yageze i kigali

Taliki ya 7 Gicurasi nibwo ikipe ya REG BBC yafashe rutemikirere yerekeza mu gihugu cya Turukiya, aho yari igiye kwitegurira imikino ya nyuma ya BAL 2022, iteganyijwe gutangira tariki ya 21 -28 Gicurasi 2022, ikazabera mu nyubako y’imikino ya Kigali Arena.

Mu myiteguro ya REG BBC muri Turukiya, yakinnye imikino itatu muri rusange aho yatsinzemo ibiri igatsindwa umwe. Muri iyo mikino hari uwo yahuyemo ku ikubitiro na Kuwait Maze, REG BBC iyitsinda amanota 77 kuri 67, mu mukino wa kabiri wa gicuti ntabwo wahiriye REG BBC kuko yawutsinzwe n’igihugu cya Bahrain amanota 74 kuri 65. Ikipe ya REG yongeye gukina undi mukino wa gatatu ari nawo basorejeho maze batsinda Qatar amanota 89 kuri 53.

Shyaka Olivier usanzwe ari Kapiteni w'ikipe y'igihugu
Shyaka Olivier usanzwe ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu

Usibyo iyo mikino ya gicuti, ikipe ya REG BBC yongeyemo izindi mbaraga mu bakinnyi yari isanzwe ifite, aho bongeyemo Umunyarwanda ukomoka muri America Kenneth Gasana usanzwe ukinira ikipe y’Igihugu ya Basketball, ndetse wanakinnye BAL ya 2021 ari kumwe n’ikipe ya Patriots.

Undi mukinnyi ikipe REG BBC yongeyemo ni umunya Sénégal, Abdoulaye N’Doye, na we uje kongera imbaraga aba basore ngo barebe ko bakwegukana igikombe.

Ikipe ya REG BBC izatangira ihangana na FAP yo muri Cameroon tariki ya 21 Gicurasi 2022.

Nshobozwabyosenumukiza hamwe n'umutoza we Henry Mwinuka basohoka mu kibuga cy'indege
Nshobozwabyosenumukiza hamwe n’umutoza we Henry Mwinuka basohoka mu kibuga cy’indege

Tubibutse ko REG BBC mu mikino yo mu matsinda, yari mu itsinda ryiswe Sahara Conference ryakiniraga i Dakar (Dakar Arena) muri Sénégal, aho mu mikino itanu yakinnye yatsinzemo 4 batakaza umwe.

Adonis Filer yabanje guhamagara inshuti abamenyesha ko ahagaze amahoro
Adonis Filer yabanje guhamagara inshuti abamenyesha ko ahagaze amahoro
Kami Kabange
Kami Kabange
Cleverland na mugenzi we bamaze kugera I kigali
Cleverland na mugenzi we bamaze kugera I kigali

Amafoto: Shema Innocent

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka