Basketball: Play-Offs mu bagore izatangira mu mpera z’icyi cyumweru

Nyuma yo gusoza imikino ya shampiyona, ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda FERWABA ryateguye imikino ihuza amakipe ane yabaye aya mbere mu bagore (women play-offs) izatangira ku wa gatandatu tariki ya 09/03/2013.

Iri rushanwa ry’amakipe ane rizajya ribera kuri Stade ntoya i Remera, rizitabirwa na APR BBC yatwaye igikombe, ikazatangira irushanwa muri ½ cy’irangiza ikina na Kaminuza y’u Rwanda UNR BBC yabaye iya kane.
Undi mukino wa ½ cy’irangiza uzahuza Ubumwe BBC yabaye iya kabiri muri shampiyona na RAPP BBC yabaye iya gatatu.

Imikino ya ½ cy’irangiza izakomeza ku matariki ya 10, 11 na 13/3/2013, ubwo APR BBC izakina UNR BBC naho Ubumwe BBC ikazakina na RAPP BBC, maze ikipe itsinzemo imikino ibiri ibone itike yo gukina umukino wa nyuma.Imikino ya nyuma ndetse no guhatanira umwanya wa gatatu izatangira tariki ya 16/03/2013.

APR BBC yari yegukanye igikombe cya shampiyona n’icya Play –offs umwaka ushize nyuma yo gutsinda UNR BBC, n’uyu mwaka irahabwa amahirwe yo kongera kwegukana igikombe cya Play-offs nyuma yo kwigaragaza ikarusha amakipe yose zari zihanganye ikazitwarana igikombe cya shampiyona.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka