Basketball: Patriots BBC yatsinze Orion, ikomeza kuyobora Shampiyona idatsinzwe (Amafoto)

Ikipe ya Patriots BBC ihagaze neza kugeza ubu aho ifite agahigo ko kuba itaratsindwa umukino numwe, yatsinze Orion BBC amanota 86-67 bituma ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda mu kiciro cya mbere.

Ndizeye Dieudonne astinda amanota abiri
Ndizeye Dieudonne astinda amanota abiri

Ni umukino w’umunsi wa Kane mu mikino yo kwishyura wabaye ku gatatu tariki 22 Gicurasi 2023, ubera kuri Lycèe de Kigali witabiriwa n’abafana benshi barimo n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu bagore bakina muri Amerika barimo Butera Hope ndetse na Sifa.

Uyu mukino watangiye mu saa 08h40 z’ijoro, ikipe ya Patriots BBC itaratsindwa umukino numwe muri shampiyona yawutangiye neza iri hejuru mu gushaka amanota menshi kuko umukino ugitangira yatsinze amanota atatu (3 points ) inshuro eshatu zikutikiranye, igira amanota 9 Orion BBC itaratsinda inota.

Abarimo Ndizeye Dieudonne Kapiteni w’iyi kipe ndetse na Hagumwintari Stiven nibo bakoraga amanota menshi kuruhande rwa Patriots BBC bizagutuma agace ka mbere bakegukana ku manota 27-16 ya Orion BBC.

Armstead Malcolm yagoye cyane Patriots mu gice cyo kuzamura umupira
Armstead Malcolm yagoye cyane Patriots mu gice cyo kuzamura umupira

Patriots BBC yagiye gukina idafite umukinnyi uzamura umupira (Point Guard) kuko William Perry usanzwe uhakina ari kumwe n’ikipe ya Rivers Hoopers mu mikino ya BAL 2024, byabaye ngombwa ko kuri uwo mwanya ihakoresha Sagamba Sedar ahinduranya na Ishimwe Emmanuel nabyo bitanga umusaruro agace ka Kabiri Patriots BBC igatsinda ku manota 17-16 ya Orion BBC.

Orion BBC yatangiye agace ka gatatu ikina neza ndetse inayobora cyane aka gace by’umwihariko mu minota ya mbere, ibifashijwemo n’abakinnyi barimo Podo Caleb ndetse na Kamanzi Olivier gusa Patriots BBC yaje guturuka inyuma itsinda aka gace amanota 21 kuri 14 ya Orion BBC.

Mu gace ka nyuma (ka Kane), Patriots BBC isanzwe igira abafana benshi mu Rwanda, yatatse cyane Ikipe ya Orion BBC kubera umurindi w’abafana ndetse kubera n’ikinyuranyo yari yashyizemo cy’amanota 20 cyahise gutuma umutoza Henry Mwinuka atangira gushyiramo abakinnyi batari bakinnye barimo Ndayizeye Samuel, Niyonsaba Beinvenue ndetse na Gastinzi Theonetse maze nabo batsinda ikipe ya Orion amanota 21.

Armstead Malcolm wa Orion BBC azamura umupira
Armstead Malcolm wa Orion BBC azamura umupira

Muri aka gace ikipe ya Orion nayo yari yagerageje kongeramo imbaraga nyinshi n’abakinnyi beza ifite barimo Armstead Malcol na Kamanzi Olivier birangira aka gace bagatsinda ku manota 21 banganya na Patriots BBC.

Umukino muri rusange warangiye Patriots BBC yari yagaruye Cadeau De Dieu Furaha ukubutse muri Leta z’unze za Amerika itsinze Orion amanota 86-67, bituma ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ndetse ikomeza no kugenda ishyiraho agahigo ko kugeza kuri uyu munsi wa Shampiyona nta mukino n’umwe iratsindwa.

Nkanira Bello wa Orion ashaka amanota 2
Nkanira Bello wa Orion ashaka amanota 2
Ishimwe Emmanuel wa Patriots BBC yagerageje kuziba icyuho cya Perry William
Ishimwe Emmanuel wa Patriots BBC yagerageje kuziba icyuho cya Perry William
Kapiteni wa Patriots BBC, Ndizeye Ndayisaba Dieudonné ari mu bakinnyi bitwaye neza kuri uyu mukino
Kapiteni wa Patriots BBC, Ndizeye Ndayisaba Dieudonné ari mu bakinnyi bitwaye neza kuri uyu mukino
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka