Basketball: Patriots BBC yatsinze APR BBC ifata umwanya wa mbere (Amafoto na Video)

Mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona ya Basketball mu Rwanda, ikipe ya Patriots BBC yatsinze irusha cyane APR BBC amanota 73-59, ifata umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Hagumintwari Steven, umukinnyi wa Patriots BBC witwaye neza muri uyu mukino
Hagumintwari Steven, umukinnyi wa Patriots BBC witwaye neza muri uyu mukino

Ni umukino wabereye muri Lycée de Kigali (LDK), ku wa Gatatu tariki 20 Werurwe 2023, witabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye barimo n’Umuyobozi wa BAL, Amadou Gallo Fall uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Ni umukino witabiriwe n’abafana benshi cyane kuva iyi shampiyona yatangira muri uyu mwaka, kubera ko aya makipe ari yo ya mbere akunzwe cyane ndetse yari akurikiranye ku rutonde rwa shampiyona, aho APR BBC yari iyoboye n’amanota 12 inganya na Patriots, gusa bagatandukanira ku manota menshi APR BBC yinjiye kurusha Patriots BBC.

Ku ruhande rwa APR BBC yari yakiriye umukino, Umutoza Trakh Mazen, yabanje mu kibuga Kapiteni Dixon Jr Michael Andre, Filler Adonis, Nshobozwabyosenumukiza Willson, Dario Hunt ndetse na Wamukota Bush, maze abarimo Ntore Habimana, William Robens na Mpoyo n’abandi babanza hanze,

Patriots BBC yaje ku kibuga idahabwa amahirwe menshi ugereranyije na APR BBC, umutoza Henry Mwinuka yabanje mu kibuga kapiteni Ndizeye Ndayisaba Dieudonne, Scekic Nikola, Kamndoh Betouji, Hagumintwari Stiven na Wiliam Perry wabaye mwiza muri uyu mukino, gusa abarimo Nyamawa Bruno, Gasana Kennteh, Olivier, Samuel n’abandi babanze ku ntebe y’abasimbura.

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wanyuze muri Patriots BBC kuri ubu ukinira APR BBC uyu mukino wamugoye
Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wanyuze muri Patriots BBC kuri ubu ukinira APR BBC uyu mukino wamugoye

Mu gutangira agace ka mbere, ikipe ya Patriots BBC yari hejuru cyane kuko byibuze mu munota umwe wa mbere n’amasegonda 45 yari imze kubona amanota 9 yakozwe n’abankinnyi barimo Wiliam Perry na Ndayisaba Dieudonée wakoze amanota 3 ya mbere muri uyu mukino.

Ibi byakomeje gushyira ku gitutu APR BBC, maze nyuma y’iminota 2 yuzuye nibwo yaje kubona amanota 2 astinzwe neza na Adonis Filler, gusa Patriots yari nziza muri aka gace igasoza iri hejuru n’amanota 19-09.

Mu gace ka kabiri umutoza Mazen wa APR BBC, yahise atangira gukora impinduka, akuramo Wamukota wari ufite amakosa menshi ashyiramo Chris Ruta, akuramo na Nshobozwabyosenumukiza ashyiramo Ntore Habimana wahinduye umukino cyane, kuko yatsinze amanota 3 inshuro ebyiri mu masegonda 40, avamo amanota atandatu yahise azamurira ikizere iyi kipe.

Mbere y’uko aka gace ka kabiri gasoza, ikipe ya Patriots yari hasi cyane biza guhumira ku mirari, ubwo umutoza Mwinuka yakuyemo abakinnyi bari beza muri uyu mukino barimo Perry, Dieudonnée na Scekic, ashyiramo Kenneth Gasana, Kamilindi Olivier ndetse na Sedar Sagamba bituma APR BBC iyirusha cyane, kuko yari yashyushye maze aka gace bagatsinda Patriots amanota 20-09, byaje gutuma igice cya mbere APR BBC ikiyobora n’amanota 29-28.

Mu gice cya kabiri APR BBC yari hasi cyane, kuko uduce twose (Gatatu na Kane) Patriots yatwihariye.

Kamilindi Olivier wagize umukino mwiza
Kamilindi Olivier wagize umukino mwiza

Mu gace ka gatatu, ikinyuranyo cyabaye ubwo abakinnyi beza ba Patriots bazi kugarira barimo Frank Kamndoh bakinaga neza, kuko byibuze yagerageje kubuza abakinnyi ba APR BBC gutsinda inshuro zirenze 3 bizwi nka (Block), ibi byahitaga bitera imbaraga abakinnyi ba Patriots zo gutsinda, Perry aba mwiza mu gutsinda amanota 3 ndetse na Stiven wagarutse mu bihe bye byiza astinda amanota 2 inshuro 2 zikurikirana mu buryo butangaje (Dunk). Gusa Ntore na Adonis ba APR BBC bacungiraga hafi bagakora amanota 2 ndetse na 3 yafashaga mu gukomeza kwiruka inyuma ya Patriots, gusa ntibyayikundira isoza aka gace irushwana na Patriots amanota 8 kuko yatsinzwe (18-26).

Mu gace kanyuma katangiye karimo amayeri menshi ku mpande zombi, gusa Patriots yacitse imbaraga mu mpera z’agace, byatumye Mazen ashyira hanze abakinnyi barimo Ntore wari mwiza kurusha abandi muri APR, ndetse na William asa nk’uwereka Umutoza Mwinuka ko asa nk’uwarekuye umukino bityo akirara, akaza kubashyiramo bagakora amanota, Gusa mwinuka we yihutiye gushyiramo batanu beza kugira ngo bakomeze gushyiramo ikinyuranyo, APR BBC itakinnye neza muri aka gace, abakinnyi barimo nka Dixon na Adonis bishe imipira myinshi, bituma abakinnyi barimo Stiven na Perry bayibaga cyane (Steal) batsinda biboroheye, bituma batsinda aka gace ku manota 19-12 ya APR BBC.

Muri rusange uteranyije uduce twombi kikipe ya Patriots yayoboye, maze ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 14 (APR BBC 59 -73 Patriots), byatunguye benshi kuko itahabwaga amahirwe yo gutsinda.

Kapiteni wa Patriots BBC Ndizeye Ndayisaba (Gaston) ni we watsinze amanota menshi mu mukino (24)
Kapiteni wa Patriots BBC Ndizeye Ndayisaba (Gaston) ni we watsinze amanota menshi mu mukino (24)

William Perry wa Patriots na Ndizeye Ndayisaba ni bo batsinze amanota menshi muri uyu mukino, kuko buri wese yatsinze 24.

Kuri ubu Patriots iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 14, kuko nta mukino n’umwe iratsindwa, APR BBC iba iya kabiri n’amanota 13, akaba ari wo mukino wa mbere itsinzwe muri uyu mwaka w’imikino.

Patriots BBC yishimira intsinzi imbere y'abafana bayo
Patriots BBC yishimira intsinzi imbere y’abafana bayo
Cyomoro Yvan yari yitabiriye uyu mukino
Cyomoro Yvan yari yitabiriye uyu mukino

Reba umukino wose muri iyi video:

Amafoto: Eric Ruzindana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka