Basketball: Ikipe y’u Rwanda U18 y’abahungu yatsinzwe na CSK

Mu rwego rwo kwitegura imikino y’akarere ka gatanu izabera mu Rwanda tariki 17-26/07/2012, ikipe y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 18 yakinnye na CSK maze ibatsinda amanota 62 kuri 56 mu mukino wabereye kuri petit Stade i Remera tariki 10/07/2012.

Nubwo iyi kipe yatsinzwe, bigaragara ko yitwaye neza ku rwego rwayo kuko yakinnye n’abakinnyi bakomeye hano mu Rwanda banasanzwe bakina mu ikipe y’igihugu nkuru barimo Robert Thompson n’abandi.

Umutoza w’iyi kipe wungirije, Kalima Cyrille, avuga ko arebye uko iyi kipe ihagaze n’imyitozo myinshi bamaze iminsi bakora, asanga ifite ubushobozi bwo kuzegukana umwanya wa mbere mu mikino y’akarere ka gatanu.

Yagize ati “iyi mikino ya gicuti ifasha abakinnyi cyane kumenyera no gukomera kandi natwe nk’abatoza bikadufasha kumenya aho tugomba gukosora. Ibi rero biduha icyizere ko dushobora no kuzegukana igikombe kuko ari nayo ntego dufite”.

Ikipe y’u Rwanda iratanga icyizere kuko hajemo n’abasore baturutse muri Leta zunze ubwumwe za Amerika ku buryo usanga ikipe ifite ingufu.

Biteganyijwe ko imikino y’akarere ka gatanu izitabirwa n’amakipe atandatu; u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania, Ethiopia na Soudan. Amakipe yose uko ari atandatu mu bagabo no mu bagore azaba ahatanira itike imwe yo kuzajya mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 kizabera muri Mozambique.

Kugeza ubu abakinnyi bari mu myitozo ni Manzi Ernest Nestor, Karekezi Rurangirwa Pascal, Uwizeye Placide, Rafiki Muhamed, Uwimana Sankara, Kubwimana Kazingufu Ali, Munyandamutsa Niyomugabo Sunny, Mugirangeza Ruterana Fabrice, Ndoli Jean Paul, Kaje Elie, Shyaka Olivier, Munyaneza Eric, Niyonkuru Pascal, Mugisha Igor, Eric Ngenzi na Scifon Shyaka.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka