Basketball: Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 iritabira imikino yo mu biyaga bigari

Ikipe z’u Rwanda za Basketball y’abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 18 irerekeza i Burundi kuri uyu wa kane tariki 28/6/2012, mu irushanwa rihuza amakipe yo mu karere k’ibiyaga bigari izakinwa kuva kuwa gatanu kugeza ku cyumweru tariki 01/7/2012.

Ubusanzwe iyi mikino ihuza amakipe yo mu Rwanda, Burundi na RDC, yitabirwa n’amakipe y’abakuru, ariko ishyirahamwe ry’umukino wa basketball mu Rwanda (FERWABA) ryasabye abategura iyi mikino ko u Rwanda rwahagararirwa n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18, kugira ngo bizayifashe kwitegura imikino y’akarere ka gatanu izabera mu Rwanda kuva tariki 17 kugeza 26/07/2012.

Umunyamabanga mukuru wa FERWABA, Richard Mutabazi, avuga ko icyo bagambiriye ari uko abakinnyi b’u Rwanda bakiri batoya bagenda bagakina n’abandi bakuze kandi babarusha inararibonye, kugira ngo bazagere igihe cy’imikino y’akarere ka gatanu baramaze kumenyera guhangana n’amakipe akomeye.

Ikipe y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 18 isanzwe yitabira amarushanwa mpuzamahanga, kuko no muri 2010 yitabiriye imikino y’igikombe cya Afurika cyabereye mu Rwanda, ariko ku rwego rw’abakobwa batarengeje imyaka 18 bizaba ari ku nshuro ya mbere.

Richard Mutabazi avuga ko kuba ari ubwa mbere u Rwanda rugiye kwitabira imikino mpuzamaganga ku rwego rw’abakobwa batarengeje imyaka 18, bizatuma abakinnyi b’u Rwanda batinyuka ndetse binafashe FERWABA kumenya aho izahera itegura abakinnyi bazitwara neza mu myaka iri imbere.

Yabisobanuye muri aya magambo: “Bashobora kuzatsindirwayo ariko hari byinshi bazunguka. Bizadufasha gusuzuma urwego rw’imikinire bazaba bariho kugira ngo bizadufashe kumenya aho tuzahera dutegura abakinnyi bazitwara neza mu minsi iri imbere”.

Amakipe yombi amaze iminsi akorera imyitozo kuri Petit Stade i Remera, gusa ikipe y’abahungu igiye i Bujumbura nyuma yo kubura umwe mu bakinnyi bari kuzayifasha mu gikombe cy’akarere ka gatanu Rutare Jonathan witabye Imana ku wa gatandatu ushize azize urupfu rutunguranye, ubwo yiteguraga gusanga bagenzi be mu myitozo i Kigali avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yigaga.

Nubwo bahombye inararibonye ya Jonathan Rutare, hagati aho iyi kipe itegereje vuba abandi bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bazaza kubafasha mu mikino y’akarere ka gatanu aribo Adronis Rwabigwi, Ngenzi Eric, Manzi Danny, Karenzi Ronald, Shyaka Scifon, Twagirayezu Patrice na Ishimwe Norbert.

Imikino y’akarere ka gatanu izatangira tariki 17/7/2012, izitabirwa n’u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, Ethiopia, Sudan na Ethiopia.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

it is good idea. we love you guys.because you play very nice that game. we live here Colorado we like Rwanda people. and an we like to see you guys in here.

vianney yanditse ku itariki ya: 29-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka