Basketball: Espoir yatsinze CSK

Ikipe ya Espoir ifite igikombe cya shampiona y’umwaka ushize yatsinze CSK BBC ku manota 89-48 mu mukino wa shampiona wabaye tariki 15/09/2013.

Imbere y’abafana bazo batari bakeya ku kibuga, amakipe yombi yatangiranye ingufu ariko ESPOIR BBC iza kurangiza carto ya 1 ifite 18 ku manota 08 ya CSK BBC.

Carton ya kabiri nayo yaje gutwarwa na ESPOIR ifite amanota 21 kuri- 13 ya CSK BBC. Muri carton ya gatatu ho ikipe ya CSK yari itangiye gusa n’iyihagararaho ariko abasore ba Espoir batsinda CSK amanota 19 kuri 15.

Intsnzi ntakuka ya ESPOIR yabonetse kuri carton ya nyuma aho yanyagiye ibitego 31 kuri- 08.

Umutoza wa Espoir yavuze ko yishimiye ikipe yakinishije uwo munsi kandi ko yijeje kuryohereza abakunzi ba Espoir BBC.

Ku ruhande rwa CSK BBC, umutoza mushya kandi w’umunyamahanga wabonaga atari yamenyera bityo agenda ntacyo abwiye itangazamakuru naryo rishimirwa kuba ritangiye kwitabira iyi mikino ya Basketball.

Inkuru ya ISE –Nganji

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Natwe turabashimiye cyane ku makuru ya basket ball mutangiye kutugezaho mukomereze aho rwose turusheho kubakunda ubundi twari twarahereranwe pe
tnks a lot

Jabo samuel yanditse ku itariki ya: 17-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka