Basketball: APR y’abagore yegukanaye igikombe cya Play Offs

Ikipe ya APR Basketball Club y’abagore yegukanye igikombe gihuza amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona (Play Offs), nyuma yo gutsinda Kamunuza y’u Rwanda amanota 79 kuri 45 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Petit Stade i Remera kuwa gatandatu tariki 03/03/2012.

Nk’uko itegeko rigenga mikino ribigena, ikipe itwara igikombe ari uko itanze indi kuyitsinda inshuro eshatu. Umukino ubanza wahuje aya makipe wabereye muri Gymnase ya Kaminuza y’u Rwanda maze APR itsinda amanota 52 kuri 35. Umukiko wa kabiri wabereye i Nyanza nabwo APR yongera gutsinda Kaminuza y’u Rwanda amanota 54 kuri 27.

Umukino wa gatatu wahuje aya makipe wabereye i Kigali kuri Petit Stade i Remera, APR yongeye kugaragaza ingufu kurenza kaminuza maze iyitsinda ku manota 79 kuri 45, maze ihita yegukana igikombe.

Mu bagabo, hagombaga kugaragara amakipe ane ariko Espoir BBC yagombaga gukina na APR mu majonjora, yatewe mpaga kubera ko yanze kwitabira amarushanwa.

Ku ikubitiro ubwo iyo mikino yatangiraga i Huye tariki 25 Gashyantare, umukino wa Espoir na APR warasubitswe kubera ko hari umukinnyi wa Espoir wari wapfushije nyina. Uwo mukino wimuriwe kuwa kabiri w’icyumweru cyakurikiyeho, ariko nabwo Espoir yanga kuza ku kibuga ihita iterwa mpaga.

Ikipe ya APR yabyungukiyemo ihita ibona itike yo gukina imikino ya nyuma aho yahise isanga Kigali Basketball Club nayo yasezereye KIE iyitsinze mu mikino ibiri yahije ayo makipe yombi.

Umukino wa nyuma ubanza wahuje APR BBC na KBC kuwa gatandatu tariki 3 Werurwe kuri Petit Stade i Remera, maze APR itsinda KBC amanota 94 kuri 70.

Kuri icyi cyumweru tariki 04/03/2012 ayo makipe arongera akine umukino wa nyuma wa kabiri, maze azakine umukino wa nyuma wa gatatu ku wa gatandatu w’icyumweru gitaha tariki ya 10 Werurwe.

Amakipe yombi naramuka ananiranywe, azongezwa indi mikino kugira ngo haboneke ikipe itsinda imikino itatu igahabwa igikombe.

Iyi mikino ya Basketball y’uyu mwaka izakomereza mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Nyagatare tariki ya 18 Werurwe, ahazakinirwa imikino y’abakinnyi ‘batatu-batatu’ (3on 3 games).

Nk’uko twabitangarijwe na Albert Kayiranga, uyobora by’agateganyo ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), ngo iyi mikino ya batatu- batatu izitabirwa n’abakinnyi ndetse n’amakipe yose abishaka. Ababyifuza bose bishyira hamwe ari abakinnyi batatu bakiyandikisha ku buyobozi bw’iryo shyirahamwe.

Muri iyi mikino ya Play offs n’iya batatu-batatu, ikipe uzaba iya mbere izahabwa igikombe n’amafaranga ibihumbi 300 by’u Rwanda.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

None se ubu iyi nkuru n’iriya photo bizahurire he mwa banyamakuru mwe?!

Janvier Namahoro yanditse ku itariki ya: 13-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka