Basketball: Amakipe 11 ni yo azitabira irushanwa Memorial Gisembe

Irushanwa ryo kwibuka Emmanuel Ntarugera bitaga ‘Gisembe’ rizatangira kuwa gatanu tariki 20/01/2012 rigasozwe ku cyumweru rizabera kuri petit stade i Remera no kuri Club Rafiki i Nyamirambo. Rizitabirwa n’amakipe 11, harimo atandatu y’abagabo, atatu y’abagore n’abiri y’abahoze bakina basketball bakaza kuyihagarika (veterans).

Amakipe y’abagabo azitabira iri rushanwa ritegurwa n’ikipe ya Espoir BBC Gisembe yakinagamo, ni APR BBC ari nayo yatwaye icyo gikombe inshuro nyinshi, Goma Bulls yo muri Republika Iharanira Demukarasi ya Congo na KBC zikazaba ziri mu itsinda rya mbere.

Andi makipe y’abagabo azaba agize itsinda rya kabiri ni Espoir BBC, Muzinga y’i Burundi na na CSK.

Iri rushanwa rizaba rikinwa ku nshuro yaryo ya 15, rizitabirwa kandi n’amakipe atatu y’abagore. Ayo makipe ni Kaminuza y’u Rwanda, APR BBC na PJB Elite y’i Goma muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Bitewe n’uko amakipe y’abagore ari makeya, azahura hagati yayo yose (mini championat), maze ikipe ibaye iya mbere ihabwe igikombe.

Nk’uko bisanzwe bigenda kandi muri iyi mikino, hazaba harimo urwego rw’abahoze bakina Basketball (veterans). Memorial Gisembe y’uyu mwaka ikazitabirwa n’ikipe y’abahoze bakina Basketball muri Espoir ndetse n’aba Bralirwa.

Ntarugera Emmanuel ‘Gisembe’ wibukwa, yari umukinnyi w’umuhanga cyane akaba yari afite uburebure bwa metero ebyiri, akaba yari umukinnyi wagenderwagaho cyane mu ikipe ya Espoir. Yapfuye izize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Amarushanwa ya ‘Memorial Gisembe’ yatangiye mu 1996, ku nshuro ya mbere igikombe gitwarwa na Espoir ari nayo itegura iyo mikino.

Kugeza ubu APR BBC niyo imaze kugitwara inshuro nyinshi kuva cyatangira gukinirwa ndetse ni nayo yegukanye igiheruka.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka