Basketball Africa League: Patriots BBC mu itsinda rya mbere, uko tombola yagenze

Tombola y’uko amakipe 12 azakina Basketball Africa League izabera mu Rwanda yerekanye ko ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda izacakirana n’amakipe ya US Monastir yo muri Tuniziya, Rivers Hoopers yo muri Nigeriya, Gendarmerie National Basketball Club GNBC yo muri Mozambique.

Patriots BBC yisanze mu itsinda rya Mbere abenshi bise iry'urupfu
Patriots BBC yisanze mu itsinda rya Mbere abenshi bise iry’urupfu

Iryo rushanwa rizabera muri Kigali Arena kuva ku itariki ya 24 kugeza ku ya 30 Gicurasi 2021, rikazahuza amakipe 12 yo ku mugabane wa Afurika, rikaba rigiye kuba ku nshuro yaryo ya mbere.

Uko amatsinda ahagaze

Itsindarya Mbere: US Monastir (Tunisia), Rivers Hoopers (Nigeria), Patriots BBC (Rwanda) na GNBC (Madagascar)

Itsinda rya Kabiri: Petro de Luanda (Angola), AS Salé (Maroc), AS Police (Mali) na FAP (Cameroun)

Itsinda rya Gatatu: Zamalek (Misiri), AS Douanes (Sénégal), Ferroviário de Maputo (Mozabique) na GS Pétroliers (Algeria)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka