#BAL4: Rivers Hoopers itsinzwe na AS Douanes, US Monastir itsinda Petro de Luanda (amafoto)

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hakinwe imikino ibiri yo gushaka uko amakipe azahura muri 1/4 cy’irushanwa rya BAL 2024 iri kubera muri BK Arena, aho yasize US Monastir izakina na Rivers Hoopers mu gihe AS Douanes izakina na Petro de Luanda.

Muri iyi mikino i saa munani n’igice (14h30) nibwo ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola yakinnye na US Monastir yo muri Tunisia. Iyi kipe yo mu Majyaruguru ya Afurika yatangiye umukino neza itsinda agace ka mbere n’amanota 16 kuri 13 ya Petro de Luanda.

Agace ka kabiri ariko iyi kipe yo muri Angola niyo yagatwaye ku manota 25 kuri 17 ya US Monastir, iminota 20 igize igice cya mbere irangira Petro de Luanda ariyo iri hejuru n’amanota 38 kuri 33.

Uduce tubiri twa nyuma tw’umukino ikipe ya US Monastir niyo yadutsinze ikuramo ikinyuranyo cy’amanota yari yashyizwemo, maze agace ka gatatu igatwara ifite amanota 19 kuri 16 ariko Petro de Luanda ariyo ikiyoboye umukino n’amota 54 kuri 52 y’iyi kipe mu gihugu cya Tunisia.

Mu gace ka kane niho amanota yabonetsemo yagize akamaro cyane kuri US Monastir ubwo yagatsindaga ku manota 18 kuri 13 ya Petro de Luanda, binarangira itsinze umukino muri rusange ku manota 70 kuri 67.

Muri uyu mukino Firas Lahyani wa US Monastir niwe watsinze amanota menshi aho mu minota 23 yakinnye yatsinzemo amanota 19.

Aya makipe kumenya uko azakina imikino ya ¼ yagombaga gutegereza umukino wari gukurikiraho ku isaha ya saa kumi nimwe n’igice (17h30) wahuzaga Rivers Hoopers yo muri Nigeria na AS Douanes yo muri Senegal ndetse aya makipe akaba yarashakiye itike y’imikino ya nyuma mu gace kamwe ka Sahara.

Ni umukino AS Douanes yatsinze mu buryo butayigoye cyane kuko uduce dutatu muri tune tugize umukino ariyo yatwegukanye aho aka mbere yagatsinzemo amanota 22 ku manota icyenda ya Rivers Hoopers naho aka kabiri igatsinda ku manota 15-14.

AS Douanes ikomeje gufashwa na Harouna Amadou Abdoulaye wanatsinze amanota menshi muri uyu mukino muri rusange (16) yakomeje kwitwara neza itwara n’agace ka gatatu ifite amanota 13 kuri 5 ya Rivers Hoopers.

Hajemo itandukaniro mu gace ka kane, ka nyuma mu mukino ubwo Rivers Hoopers yakigaragazagamo ikakegukana itsinze amanota 29 kuri 13 ariko kubera uburyo yari yitwaye nabi muri dutatu twa mbere itsindwa umukino wegukanywe na AS Douanes itsinze amanota 63-57.

Nyuma y’iyi mikino ibiri byasize ikipe ya AS Douanes yatsinze umukino wa kabiri izahura na Petro de Luanda kuwa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024 saa kumi n’imwe zuzuye (17h00)mu gihe Rivers Hoopers umukino wayo wa kabiri izahura na US Monastir ku isaha ya saa mbili z’ijoro (20h00).

Biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru hakinwa imikino ya mbere ya ¼ aho Al Ahly SC yo mu Misiri izakina na AL Ahly Ly yo muri Libya saa munani n’igice (14h30) mu gihe saa kumi nimwe n’igice (17h30) FUS Rabat yo muri Maroc izakina na Cape Town Tigers. Muri iki cyiciro ikipe izajya itsindwa izajya ihita isezererwa mu irushanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka