#BAL4: Petro de Luanda yegukanye igikombe mu mukino uryoheye ijisho (Amafoto)

Ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola yegukanye irushanwa rya BAL 2024 ryasojwe kuri uyu wa Gatandatu itsindiye Al Ahly Ly yo muri Libya muri BK Arena amanota 107-94.

Ni umukino ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola yatangiye neza iminota itanu ya mbere y’agace ka mbere gusa irangira Al Ahly Ly yo muri Libya ariyo iyoboye n’amanota 14-11 ariko iminota icumi ikagize muri rusange irangira Petro de Luanda igatsinze ku manota 26-24.

Al Ahly Ly agace ka kabiri yakinjiranyemo imbaraga zidasanzwe itsindamo amanota 28 Petro de Luanda ifitemo 14, bituma igice cya mbere kirangira iyi kipe yo muri Libya iri imbere n’amanota 52-40.

Petro de Luanda yaje mu gace ka gatatu nayo ifite imbaraga nyinshi igatsindamo amanota 35 mu gihe Al Ahly Ly yatsinzemo amanota 23 byari bivuze ko uduce dutatu twari turangiye iyi kipe yo muri Angola ifite amanota 75-70. Iyi kipe yari yaratsindiwe ku mukino wa nyuma mu 2022 mu gace ka kane ari nako ka nyuma yakomeje kugaragaza imbaraga.

Iyi kipe ya Petro de Luanda ibifashijwemo na Nicholas Faust watsinze amanota menshi (24) muri iyi mukino mu gace ka nyuma yatsinzemo amanota 32-24, umukino muri rusange urangira ariyo inatwaye igikombe cya Basketball Africa League yabaga ku nshuro ya kane itsinze ku manota 107-94.

Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wabaye ku wa 31 Gicurasi 2024, ikipe ya Rivers Hoopers yo muri Nigeria niyo yawegukanye itsinze Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo amanota 80 kuri 57.

Iyi mikino yaberaga mu Rwanda kuva tariki 24 Gicurasi 2024 aho yahereye mu mikino yo gushaka uko amakipe azahura muri 1/4.

Lual Lual Acuil Jr wa Al Ahly Ly niwe wahembwe nk'umukinnyi mwiza w'irushanwa muri rusange
Lual Lual Acuil Jr wa Al Ahly Ly niwe wahembwe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa muri rusange
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka