#BAL4: APR BBC yatsinzwe na AS Douanes, isezererwa mu irushanwa (Amafoto)

Ikipe ya APR BBC yari ihagarariye u Rwanda yatsinzwe na AS Douanes yo muri Senegal mu mukino wa gatandatu wa Sahara Conference amanota 79-54 ihita isezerewa mu irushanwa itabonye itike y’imikino ya 1/4 izabera i Kigali.

Ni ubwa mbere ikipe yo mu Rwanda idakinnye imikino ya kamarampaka i Kigali
Ni ubwa mbere ikipe yo mu Rwanda idakinnye imikino ya kamarampaka i Kigali

Ni umukino wabaye ku cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024, witabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame uri muruzinduko rwe muri iki gihugu ndetse na mugenzi we wa Senegal Bassirou Diomaye Faye.

Uyu mukino wihariwe cyane n’ikipe ya AS Douanes cyane ko mu gace ka mbere yakayoboye ifite amanota 23-18 ya APR BBC. Ibi byatumye n’agace ka Kabiri iyi kipe ikitwaramo neza kuko APR BBC yari ifite imbaraga nkeya bijyanye n’uko yabuze abakinnyi bayo bayifashaga barimo Adonis Filer ndetse na Noel Obadiah.

Mu gace ka gatatu, ikipe ya APR BBC yagarukanye imbaraga amakipe akomeza kugendana gusa kuruhande rwa AS Douanes yakiniraga imbere y’abafana bayo yaturutse inyuma itsinda aka gace ku manota 19-18, ibifashijwemo na Fofana ndetse ndetse na Harouna.

Perezida Kagame na mugenzi we wa Senegal Bassirou Diomaye Faye bakurikiye uyu mukino
Perezida Kagame na mugenzi we wa Senegal Bassirou Diomaye Faye bakurikiye uyu mukino

Agace ka nyuma, AS Douanes yo muri Senegal yari yizeye Intsinzi yagarutse iri hejuru ikomeza kwatsa umuriro kuri APR BBC birangira aka gace ikegukanye ku manota 16-8.

Uyu mukino warangiye AS Douanes iwegukanye ku giteranyo cy’amanota 79-54 ya APR BBC, harimo ikinyuranyo cy’amanota 25 uba umukino wa mbere muri Sahara Conference ugararagayemo ikinyuranyo cy’amanota menshi.

Uwitwa Mike Fofana wa AS Douanes niwe wabaye umukinnyi w’umukino kuko yatsinze amanota 27 wenyine. Ibi byatumye Sahara Conference irangira iyobowe na Rivers Hoopers yatsinze imikino itanu, ikurikirwa na AS Douanes naho iya gatatu iba US Monastir, APR iba iya nyuma byatumye itagaragara mu makipe azakina 1/4 cya #BAL4 izabera i Kigali.

Perezida Kagame na Bassirou Diomaye bitabiriye umukino wa APR BBC na AS Douanes
Perezida Kagame na Bassirou Diomaye bitabiriye umukino wa APR BBC na AS Douanes

Amakipe 8 agomba kwisanga i Kigali muri 1/4 arimo FUS Rabat (Maroc), Petro de Luanda (Angola), Cape Town Tigers (Afurika y’Epfo), Al Ahly (Misiri), Al Ahly Benghazi (Libya), Rivers Hoopers (Nigeria), AS Douanes (Sénégal) na US Monastir (Tunisia).

kubera ibusubizo bike, Chris Ruta yisanze mu kibuga
kubera ibusubizo bike, Chris Ruta yisanze mu kibuga
AS Dounnes izakina imikino ya Kamarampaka izabera i Kigali muri Gicurasi
AS Dounnes izakina imikino ya Kamarampaka izabera i Kigali muri Gicurasi
Ntore Habimana wa APR BBC utaragize irushanwa ryiza
Ntore Habimana wa APR BBC utaragize irushanwa ryiza
Axel Mpoyo niwe mukinnyi wa APR BBC wagize guhozaho muri Sahara conference
Axel Mpoyo niwe mukinnyi wa APR BBC wagize guhozaho muri Sahara conference
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka