#BAL4 : APR BBC yatsinze AS Douanes BBC iri mu rugo
Ku wa Kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, bigoranye cyane, ikipe ya APR BBC yatsinze AS Douanes BBC ihagarariye igihugu cya Senegal amanota 66-61, byongerera APR BBC amahirwe yo kubona itike y’imikino ya 1/4 izabera mu Rwanda.
Ni umukino wari ukomeye cyane kubera ko amakipe yombi yanganyaga amanota kuko aya makipe yose yatsinzwe na Rivers Hoopers ndetse yose atsinda US Monastir, ikindi kandi AS Douanes iri gukinira mu rugo yari ifite abafana benshi muri sitade.
Mu gace ka mbere, ikipe y’ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda (APR BBC) yatangiye nabi kuko ikipe ya AS Douanes yaje iri hejuru aka gace igatsindamo amanota 17-11 ya APR BBC.
Mu gace ka kabiri, AS Douanes yari ifite umurindi w’abafana yagarutse yasubiye inyuma, kuko APR aka gace yakitwayemo neza ibifashijwemo na Noel Obadiah uri kuyifasha cyane ndetse na Adonis Filer, bagatsindamo amanota 16-9 ya AS Douanes.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yegeranye cyane ku giteranyo cy’amanota 27 ya APR BBC ku manota 26 ya AS Douanes.
Mu gice cya kabiri by’umwihariko mu gace ka gatatu, APR ibifashijwemo na Axel Mpoyo, Obadiah ndetse na Kapiteni Robens batsinze amanota menshi, gusa ku ruhande rwa AS Douanes, uwitwa Mike Fofana ndetse na Jean Jacques Boissy bakagerageza kuyakuramo gusa ikipe ya APR ihagarariye u Rwanda ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota atatu.
Mu gace ka kane (ka nyuma), amakipe yombi yatangiye yegeranye agendana mu manota, Noel Obadiah ndetse na Dario Hunt ba APR bari hejuru mu gutsinda amanota naho ku ruhande rwa AS Douanes, uwitwa Boissy wagoye APR yatsindaga amanota menshi.
Hasigaye amasegonda 32, APR yari ifite amanota 62, AS Douanes ifite amanota 59 kandi AS Douanes ifite umupira (Possession) ibyateraga igihunga abakunzi ndetse n’abakinnyi ba APR BBC, gusa abasore ba AS Douanes bakorerye amakosa Obadiah Noel bituma AS Douanes bayitera amanota gusa Williams Kapiteni atsinda inota rimwe ndetse kandi APR yongera kubifashwamo na Ntore watsinze amanota abiri nyuma yo kumukorera amakosa, birangira APR BBC itsinze aka gace ku manota 20-19.
Umukino wose warangiye APR BBC itsinze AS Douanes amanota 66-61. Aya makipe azagaruka mu kibuga ku wa Kane tariki 9 Gicurasi 2024 akina imikino yo kwishyura.
Amakipe azagaruka acakirana nk’uko yatangiye aho US Monastir izahura na APR BBC ndetse na Rivers Hoopers ikine na AS Douanes.
Kuri ubu mu mikino ibanza muri Sahara Conference, ikipe ya Rivers Hoopers ni yo ya mbere kuko nta mukino iratsindwa, APR ni iya kabiri kuko yatsinze imikino 2, AS Douanes ni iya gatatu kuko yatsinze umukino umwe, naho US Monastir iba iya nyuma kuko nta mukino iratsinda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|