#BAL2023: REG yatsinze umukino wa 2 yiyongerera amahirwe yo gukina imikino ya nyuma
Ikipe ihagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Basketball Africa League (BAL 2023) REG Basketball club yatsinze umukino wa kabiri wikurikiranya mu itsinda rya Sahara Conference yiyongerera amahirwe yo gukina imikino ya nyuma.
- REG BBC itsinze umukino wayo wa 2 wikurikiranya
Mu mukino utari woroshye ikipe ya REG yahuragamo n’ikipe ya Abidjan Basketball Club yo muri Côte d’Ivoire, iwegukanye ku manota 80 kuri 73 ndetse Adonis Filer wa REG BBC aba umukinnyi w’umukino ndetse akaba ari nawe watsinze amanota menshi kuko yatsinze amanota 25.
Ikipe ya REG BBC ntabwo yatangiye neza uduce 2 twa mbere kuko ikipe ya Abidjan Basket Club yatangiye yiharira umukino ariko REG BBC ikirinda gushyirwamo ikinyuranyo kinini.
Agace ka mbere ikipe ya Abidjan Basketball Club niyo yakegukanye ku manota 20 kuri 17 y’abasore b’umutoza Dean Murray.
Muri aka gace ikipe ya REG BBC ni yo yari yatangiye ikayobora gusa iza ku gorwa n’umukinnyi wa Abidjan Basketball Club Stephane Konate wagenzuraga umukino neza.
Agace ka kabiri nako ntikahiriye ikipe ya REG BBC kuko yagatakaje ku manota 24 ya Abidjan Basketball Club kuri 20 gusa ikinyuranyo cyari kitariyongera bijyanye n’uko aba basore b’I Kigali bacungiraga hafi uwo bahanganye ndetse banamukoresha amakosa ya hato na hato.
Bakiva kuruhuka ikipe ya REG BBC yaje yafashe izindi ngamba kuko yahise yegukana agace ka gatatu n’amanota 26 kuri 18 ya Abidjan Basketball Club aha REG yari imaze kuyobora mu giteranyo cy’amanota.
- Abidjan Basketball Club nti yahiriwe kuri uyu mugoroba
Mu gace ka kane ari nako ka nyuma ikipe ya REG BBC ibifashijwemo n’abasore bayo nka Adonis Filer, Cleveland Thomas, na Ulrich Chomche bakomeje kwihagararaho maze bongera kukegukana n’amanota 17 kuri 11 ya Abidjan Basketball Club ari nabyo byaje gutanga igiteranyo cy’amanota 80 kuri 73.
Ikipe ya REG BBC yiyongereye amahirwe yo kuzakina imikino ya nyuma izabera I Kigali muri Gicurasi nyuma gutsinda imikino 2 yikurikiranya Abidjan Basketball Club yo muri Côte d’Ivoire ndetse na Kwara Falcons yo muri Nigeria bivuze ko isabwa nibura gutsinda undi mukino muri 3 isigaye maze ikizera bidasubirwaho kuza mu makipe ane ya mbere muri iri tsinda ari nayo azaza I Kigali gukina imikino ya nyuma.
Ikipe ya REG BBC iragaruka mu kibuga kuri uyu wa gatatu ikina n’ikipe ya Association Sportive des Douanes yo muri Senegal.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|