#BAL2023: REG BBC yerekeje muri Senegal

Ikipe ya REG ikina Basketball ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2023 yerekeje muri Senegal mu mikino ya Sahara Conference.

REG BBC yahagurukanye abakinnyi 12
REG BBC yahagurukanye abakinnyi 12

Mu rukerera rwo ku wa Kabiri tariki 7 Werurwe 2023 nibwo iyi kipe ya sosiyete ishinzwe ingufu REG yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe yerekeza i Dakar muri Senegal aho bagiye guhatana mu marushanwa ya BAL 2023 mu itsinda ryiswe Sahara Conference rigizwe n’amakipe 6 aturutse mu bihugu bitandukanye.

Ikipe ya REG BBC igiye kongera guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 3 nyuma yo gusezererwa muri 1/4 umwaka ushize wa 2022 n’ikipe y’ingabo na Polisi (FAP) yo muri Cameroon.

Kuri iyi nshuro ikipe ya REG BBC izaba iyobowe n’umutoza mushya, umunyamerika Dean Murray wasinyiye gutoza iyi kipe mu kwezi gushize asimbuye umunya Tanzania Henry Mwinuka watandukanye na REG BBC mu mpera z’umwaka ushize.

Iyi kipe yahagurukanye abakinnyi 12 barimo Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson,Olivier Shyaka,Niyonkuru Pascal,Ntore Habimana,Steven Hagumintwali,Ndizeye Ndayisaba Dieudonne ‘Gaston’,Prince Muhizi,Umuhoza Jean De Dieu,Adonis Filer Jovon,Pitchou Manga Kambuy, Thomas Cleveland ndetse na Graham Delwan.

Ikipe ya REG isangiye iri tsinda ryiswe Sahara Conference n’igihangange US Monastir yo muri Tunisia inabitse iki gikombe, Kwara Falcons (Nigeria), Abidjan Basket Club (Côte d’Ivoire) AS Douanes (Senegal) ndetse na Stade Malien (Mali).

Aya makipe yose agomba kuzishakamo amakipe 4 ya mbere akazerekeza I Kigali mu mikino ya nyuma iteganyijwe muri Gicurasi.

Wilson Nshobozwabyosenumukiza na Thomas Cleveland
Wilson Nshobozwabyosenumukiza na Thomas Cleveland

Biteganyijwe ko ikipe ya REG izatangira imikino yayo taliki ya 12 ubwo izaba yesurana na Kwara Falcons Basketball Club yo muri Nigeria.

Itsinda ryiswe Nile conference ryo imikino yaryo iteganyijwe kuva taliki ya 24 Mata kujyeza taliki ya 6 Gicurasi mu gihugu cya Misiri mu nyabako y’imikino ya Hassan Mostafa Indoor Sports Complex.

Dore uko amatsinda ateye:

Sahara Conference: (REG, US-Monastir (Tunisia), Kwara Falcons (Nigeria), Abidjan Basket Club (Côte d’Ivoire), AS Douanes (Senegal) na Stade Malien (Mali).

Nile Conference: Al Ahly (Egypt), Cape Town Tigers (South Africa), Petro de Luanda (Angola), City Oilers (Uganda), Ferroviario da Beira (Mozambique) na Seydou Legacy Athlétique Club (Guinea).

Ingengabihe y'itsinda rya Sahara Conference
Ingengabihe y’itsinda rya Sahara Conference
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka