BAL 2023: REG BBC izesurana na Al Ahly yo mu Misiri

Ikipe ihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye ayambere iwayo, mu mukino wa basketball REG Basketball Club, izesurana n’igikomerezwa cyo mu gihugu cya Misiri, Al Ahly mu mikino ya 1/4 cya BAL 2023, izabera i Kigali guhera tariki ya 20-27 Gicurasi 2023.

REG izesurana na Al Ahly yo mu Misiri
REG izesurana na Al Ahly yo mu Misiri

Ibi byamenyekanye nyuma yaho ikipe ya REG BBC yari yarasoje ku mwanya wa 3, mu mikino y’amatsinda aho yari mu itsinda rya Sahara Conference, ryakiniwe mu gihugu cya Senegal mu nzu y’imikino ya Dakar Arena. Yamenye ko izahura na Al Ahly yasoje ku mwanya wa 2 mu itsinda ryiswe Nile Conference, ryasojwe ku munsi w’ejo tariki ya 6 Gicurasi 2023, mu mujyi wa Cairo mu Misiri.

Nk’uko amategeko y’iri rushanwa abivuga, muri buri tsinda rigizwe n’amakipe 6 mu matsinda 2 yavuzwe haruguru, hagomba kuzamuka amakipe 4 maze akerekeza muri ¼, ikipe ya mbere mu itsinda rimwe igahura n’iya 4, iya 2 igahura n’iya 3 mu rindi tsinda.

Ni ku nshuro ya 2 yikurikiranya REG BBC ihagararira u Rwanda
Ni ku nshuro ya 2 yikurikiranya REG BBC ihagararira u Rwanda

Ni inshuro ya 2 yikurikiranya ikipe ya REG BBC ihagararira u Rwanda muri iyi mikino ya BAL, aho ku nshuro ya mbere ari nayo iheruka, yasezerewe muri 1/4 n’ikipe yo mu gihugu cya Cameroon, FAP BBC (Forces Armées et Police Basketball).

Dore amakipe 8 yose yakomeje mu mikino ya 1/4 iteganyijwe kubera i kigali guhera tariki ya 20-27 Gicurasi uyu mwaka:

REG BBC (Rwanda), Stade Malien (Mali), Cape Town Tigers (South Africa), Al Ahly (Egypt), Petro de Luanda (Angola), ABC Fighters (Ivory Coast), AS Douanes (Senegal) na Ferroviário da Beira (Mozambique).

Al Ahly yasoje ku mwanya wa 2 mu itsinda rya Nile Conference ryakiniwe mu Misiri.
Al Ahly yasoje ku mwanya wa 2 mu itsinda rya Nile Conference ryakiniwe mu Misiri.

Ikipe ya REG BBC yamaze gutangira umwiherero yitegura iyi mikino, ndetse n’abakinnyi bayo bakomeye barimo Cleveland Thomas, Axel Mpoyo na Adonis Filer bamaze gusanga abandi mu mwiherero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka