Amakipe yombi ya REG BBC yatangiye neza imikino ya Kamarampaka

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu taliki 29 Ukwakira 2021, muri Kigali Arena hatangiye imikino ya kamarampaka (playoffs), aho amakipe yombi ya REG mu bagabo no mu bagore yitwaye neza.

Adonis (REG) agerageza gucika Wamukota na Mugabe Aristide ba Patriots
Adonis (REG) agerageza gucika Wamukota na Mugabe Aristide ba Patriots

REG WBBC (abagore) yahoze yitwa Ubumwe nyuma ikaza guhindurirwa izina nyuma yo kwegukanwa na REG, ni yo yatangiye icakirana na The hoops Rwanda, maze biyoroheye nyuma yo kuyobora uduce twose, itsinda The hoops Rwanda amanota 74 kuri 47.

Ku isaa mbili z’umugoroba umukino wari utegerejwe na benshi, hagati ya Patriots ifite igikombe cya shampiyona giheruka na REG BBC yatsindiwe ku mukino wa nyuma ubushize, waje gutangira maze ikipe ya REG BBC ikomeza kuyobora umukino kugeza inawutsinze n’amanota 66-63 (25-18, 8-11, 18-19, 15-15).

Akone Rose ukomoka muri Sudan ahanganye na Feza wa The Hoops Rwanda
Akone Rose ukomoka muri Sudan ahanganye na Feza wa The Hoops Rwanda

Shyaka Olivier wa (REG) ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino kuko yatsinze 30 anakora rebounds esheshatu (6).

Imikino ya kabiri irakinwa kuri uyu wa Gatandatu guhera saa kumi n’igice z’umugoroba (16h30), aho REG WBBC iza gucakirana na The hoops Rwanda na ho saa moya z’ijoro (19h00’) ikipe ya Patriots ihure na REG BBC.

Shyaka Olivier yigaragaje muri uyu mukino
Shyaka Olivier yigaragaje muri uyu mukino

Amakipe yaraye atsinze imikino ya mbere naramuka atsinze indi kuri uyu wa Gatandatu arahita yegukana ibikombe bidasubirwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka