#AfroBasket2021: U Rwanda rurasezerewe nyuma yo gutsindwa na Guinea

U Rwanda rutsinzwe na Guinea mu mukino wo guhatanira itike yo kwerekeza muri 1/4 cya AfroBasket ruhita runasezererwa

Ni umukino u Rwanda rwatangiye ruyoboye umukino aho Prince Ibeh yabanje gutsinda amanota ane yikurikiranya, Guinea ibona amanota atatu, aha Ibeh yaje guhita atsinda andi manota abiri, u Rwanda rukomeza kuyobora.

Agace ka mbere k’umukino kaje kurangira u Rwanda rufite amanota 15 kuri 13 ya Guinea, aho Prince Chinenye ari we wari ufite amanota ku ruhande rw’u Rwanda (6), mu gihe Kaje Elie na Kenny Gasana buri wese yari atsinze atatu.

Mu gace ka kabiri k’umukino ya Guinea yatangiye kugenda imbere y’u Rwanda ibifashijwemo na Abdoulaye Sy wayitsindiye amanota 9, igice cya mbere cy’umukino kirangira Guinea itsinze u Rwanda amanota 31 kuri 30.

Mu gace ka gatatu k’umukino, u Rwanda rwaje kongera kuzamuka aho agace kasojwe u Rwanda ruyoboye n’amanota 54 kuri 44, aho Kenny Gasana yari ayoboye abandi mu kwinjiza amanota menshi (22).

Mu gace ka nyuma k’umukino u Rwanda rwakomeje kuyobora ariko Guinea iza kurushukira ndetse inarucaho, umukino urangira Guinea yegukanye intsinzi namanota 72 kuri 65 y’u Rwanda

Abakinnyi batanu b’u Rwanda babanje mu kibuga

No 12 Kenny Gasana
No 16 Prince Chinenye Ibeh
No 8 Emile Galois Kazeneza
No 9 Dieudonne Ndayisaba Ndizeye
No 17 William Robeyns

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Twababaye nta kundi byagenda ariko irushanwa n,irushanwa hari utsinda n,utsindwa.

Tokiyo biranze
Iwacu biranze
Reka tu

Dadus yanditse ku itariki ya: 31-08-2021  →  Musubize

Urwanda rwasezerewe kubera rwizeye insinzi rutarakina.

Dadus yanditse ku itariki ya: 31-08-2021  →  Musubize

Ntakund kbx barakoz

Hagabimana eric yanditse ku itariki ya: 31-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka